Imboga za Kayote
Kayote Ifasha kurinda Kanseri zitandukanye mu mubiri :Kayote igira ibyo bita apigenin and luteolin bigafsha gusohora imyanda(free radicals) itera Kanseri mu mubiri.Ni isoko ry’imbaraga:Kayote igira Potasiyumu,igira uruhare rukomeye mu gutuma umubiri ugira ingufu.Muri Miligarama 100 za Kayote,habamo Milligarama 125 za Potasiyumu.
Tumenye Imboga za Kayote
hinduraKayote Irinda gusaza vuba : Kayote ni imboga zigira ibyo bita Flavonoids zifasha umubiri mu guhangana n’ibiwangiza,bityo bigatuma umuntu adasaza vuba ndetse no kurwaragurika.Ivura utubuye two mu mpyiko (Kidney Stones) : Kayote cyane cyane amababi yazo,akoreshwa mu kuvura utubuye two mu mpyiko.Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri universite yo muri Amerika bita University of North Florida.Amababi kandi ya Kayoti afasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso.[1][2]Ifasha gutakaza ibiro : Kayote kimwe n’ubundi bwoko bw’ibihaza,ntibigira ibivumbikisho (Calories),urugimbu ndeste n’ibinure.Ni byiza rero niba ushaka kuringaniza ibiro,ko wajya ukunda kwirira Kayote ku mafunguro yawe.Ifasha abagore batwite kubyara abana badafite ubumuga : Kayote igiramo vitamin bita Folate,iyi rero ifasha kwirema k’uturemangingo tw’urusoro mu nda ku bagore batwite,bityo bigatuma umwana avuka ameze neza.Twababwira ko umugore utwite akenera 23% bya Folate,ari nayo iboneka muri Kayote.Ifasha kugabanya urugimbu mu mitsi y’amaraso (Cholesterol) : Kayote ntabwo igiramo amavuta,ku bantu rero bafite urugimbu rwinshi ndetse n’abashaka kwirinda urugimbu rwinshi,ni byiza gukoresha Kayote.[2]
Ibindi wamenya kuri Kayote
hinduraKayote Irinda Impatwe (Constipation) : Kayote igiramo ibyo bita Fibers bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza.Bityo bigatuma wirinda impatwe,kujya ku musarani bikagenda neza.Igabanya umuvuduko w’amaraso : Kurya Kayote bigabanya umuvuduko w’amaraso.Ibi byemejwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri universite yitwa Purdue University muri Amerika.Irinda indwara z’umutima : [1]Kayote zigira amavitamini y’ingenzi mu gukora neza k’umubiri, nkuko urubuga healthbenefits dukesha iyi nkuru ruvuga ko imwe muri ayo mavitamini ni C, Ikaba ifasha mu gusukura umubiri bigatuma bikurinda indwara zitandukanye zibasira umutima.Irinda kubura amaraso (Anemia) : Kubura Vitamini B12 na Fer bituma umuntu abura amaraso, Kayote rero ikungahaye kuri ibyo bintu bibiri, kuyikoresha rero ni byiza ku bantu bafite ikibazo cy’amaraso make.
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Biyemeje-kurandura-Bwaki-bahinga-imboga
- ↑ 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)