Imboga n'Imbuti byoherezwa mumahanga

Imboga, imbuto n’indabo zoherezwa mu mahanga mu cyumweru zingana na toni 410.2, zinjiza 676.057 y’amadolari.

Imiteja
Imiteja injya hanze

Tumenye Imboga zoherezwa mu mahanga hindura

Imboga,imbuto n'indabo zoherezwa mu mahanga mu cyumweru zingana na toni 410.2, zinjiza angana na 676.057 y'amadolari, ni ukuvuga koi kilo kimwe cyagurwaga amadolari 1.6 mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buholandi, u Bufaransa n’u Budage .Ibinyampeke n’ibinyamisogwe byagurishijwe mu mahanga byinjije 1.365.943$ naho ibinyabijumba byinjiza 81.854$.[1] Ibindi bihingwa nka pulse byinjije 45.005$ mu gihe ibinyamavuta byinjije 30.690$. Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

Icyo imibare igaragaza hindura

Mu mwaka wa 2021 imboga, imbuto n’indabo byoherejwe nabyo byarazamutse, kuko mu hoherejwe ibilo 351.895 byavuyemo $1.031.579 mu gihe cyabanje hoherejwe ibilo 271.329 byavuyemo $889.256,[2] ingano y’ibyoherejwe n’inyungu yavuyemo byazamutse 29.6% na 16% nk’uko bikurikirana, ugereranyije n’icyumweru cyabanje. Ibihugu byoherejwemo cyane ni u Bubiligi, u Buholandi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Burusiya n’u Bwongereza.

Amashakiro hindura

  1. https://mobile.igihe.com/ubukungu/article/u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga-icyayi-cya-miliyari-zirenga-2frw-mu-cyumweru
  2. https://kiny.taarifa.rw/ikawa-u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga-yazamutse-145/