Imanishimwe Emmanuel

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Emmanuel Imanishimwe[1] uzwi nka Mangwende, wavutse ku ya 2 Gashyantare 1995

Amateka hindura

Urugendo rwa ruhago hindura

Imanishimwe Emmanuel yari amaze imyaka[2] ine (4) akinira, APR FC nayo yagezemo avuye muri Rayon Sports yakiniye imyaka ibiri kuva 2015 kugeza 2017

Urugendo rwo muri Serbia hindura

Ku wa 03 Gashyantare 2019 ni bwo uyu musore yahagurutse i Kigali[3] yerekeza muri FK Napredak Kruševac yo muri Serbia. Ni ikipe uyu musore yemeje ko yari yarangiwe na Dr Petrovic wahoze amutoza muri APR FC.[4] Mangwende wari witezweho gusinyana na FK Napredak Kruševac amasezerano y’imyaka itatu, yageze muri Serbia ubuyobozi bw’iriya kipe busaba ko yayikinira nk’intizanyo mu gihe cy’amezi atandatu; ibintu APR FC yakiniraga yanze.

Aho ubu abarizwa hindura

Imanishimwe yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa saba z’ijoro rishyira ku itariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza i Rabat muri Maroc.[5]

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, wari ugifite amasezerano muri APR FC, yaguzwe ibihumbi[6] 130$ (agera kuri miliyoni 130 Frw) mu gihe we ubwe yahawe ibihumbi 300$ (miliyoni 300 Frw) ku masezerano y’imyaka itatu. Mbere yo guhagaruka i Kigali, Imanishimwe yashimiye ubuyobozi bwa APR FC ku mahirwe bwamuhaye yo kujya gukomereza urugendo rwe rwo gukinira umupira w’amaguru muri Shampiyona ya Maroc isanzwe ari iy’abanyamwuga.[7]

Reba aha hindura

  1. https://en.wikipedia.org/wiki/Emmanuel_Imanishimwe
  2. https://rushyashya.net/ikipe-ya-far-rabat-yo-muri-maroc-yatangaje-ko-yasinyishije-imanishimwe-emmanuel-uzwi-nka-mangwende/
  3. https://www.teradignews.rw/mangwende-wari-umaze-icyumweru-i-burayi-yahishuye-icyatumye-agaruka-muri-apr-fc/
  4. https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imanishimwe-emmanuel-yerekanwe-ku-mugaragaro-mu-ikipe-ya-as-far-rabat
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-29. Retrieved 2022-09-29.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.transfermarkt.com/emmanuel-imanishimwe/profil/spieler/465949
  7. https://www.ktpress.rw/2021/08/is-imanishimwe-emmanuel-set-to-become-the-most-expensive-rwandan-player-in-history/