ImIgenzo mu muco
Imigenzo
hinduraIcyumwa cyo mu gasozi cyapfumuye umugina, bagikurana n’imizi bakayimarayo, ntihagire n’akababi kagwa hasi, bakabibaliza ku ntara; amabango bakayajugunya hejuru y’inzu, bakacyambara ku buhivu, bagakira. Amacinya avurwa kandi n’igufa ly’inkura. Urwaye amacinya, bareba umuzibaziba, bakawumukubita ku kibuno, bagahindukira bakawumanika ku nkumbi y’umuliro, nuko ngo amacinya akuma ako kanya.[1]
AMAKONYORA
hinduraIyo umuntu arwaye amakonyora, bica intashya bakayica umutwe, bakawumanika, wamara kwuma, bakawutoboza uruhindu rushyushye; urwaye amakonyora akawambara ku ivi cyangwa ku kaguru. Abashatse bafata intashya nzima bagaca indasago aho umuntu arwaye amakonyora, amaraso bakayaha intashya, bakayirekura ikagenda, ikajyana na yo, umurwayi agakira. Igufa ly’agaca balihambira mu karere bakambara, amakonyora agakira. lgufa ly’urukwavu na lyo livura amakonyora; balyambara ku mavi bagakira. lgufa ly’umutwa balikoza ku gishilira, bakalyambara aho babonye hose, aliko babanje kulyiyuka, nuko bagakira amakonyera. N’igikoba cy’imbogo kivura amakonyora. Ikindi kivura amakonyora, ni igi ly’inkurakura, ngo balimenera mu museke, bakawutobora bakawambika umuntu urwaye amakonyora, uwo muntu agakira bidatinze. Amagufa y’inyaga avura amakonyora. Benda igufa ly’inyaga bakalyambika umuntu urwaye mu ngingo aho ikonyofa limubabaza hose, ngo agakira.