Ikiyaga cya cyabayaga

Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga cyahashyizwe mu mwaka wa 2004, gifasha mu gukamura amazi ari mu muceri no kuyagabanya mu mirima igihe umugezi w’umuvumba wuhira uyu muceri wuzuye. Guhera mu mwaka wa 2010 hashyizweho koperative ishinzwe kukirinda ndetse itangira kororeramo amafi.[1]

Imiterere hindura

Ikiyaga gihangano cya Cyabayaga gifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 40 ariko zikaba zigabanuka bitewe n’amazi iyo yabaye make. Uretse amarebe ashobora gutuma gisiba ngo n’abahinga mu nkengero zacyo nabo bahinga bashyiramo ibitaka kimwe n’amatungo acyuhirwaho.[1]

Iki kiyaga kandi gifasha kuhira imiceri ihingwa n'ama koperative atandukanye ahaturiye.[2]

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/cyabayaga-ntibakibona-amafi-kubera-amarebe
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyagatare-isiba-ry-ikiyaga-cya-cyabayaga-rihangayikishije-abahinzi