Ikinetenete
Ikinetenete ni ikimera kizwi n’Abanyarwanda benshi , cyane cyane ababyeyi kuko gituma umwana yoroherwa mu nda, niba yari yananiwe kwituma bigakunda, bityo ibyamuryaga bigashira. Hari n’abagikoresha mu gihe umwana yarwaye inkorora, bakacyotsa mu rukoma, bagakamura bagaha umwana amazi yacyo. Ikinetenete kandi gikora nk’icyo bita Umukunde,ngo ufasha umwana gukundana n’amara ye, ntakomeze kuribwa mu nda.[1][2][3][4]
Kuvura
hindura- Kivura n'amatwi hamwe n'inkorora. ni uku kivumbika mu ivu rishyushye wacyizingiye mu rukoma, kigashyuha. Ukagikuramo maze ugakandira mu gutwi kiri akazuyazi ariko kitakotsa.
- Ku nkorora umaze ku kivumbika uragihekenya.
- Ikinetenete baragitwika bagashyira utuzi twacyo ku gakondo k'uruhinja kagakungura nta infection ijemo.[1]
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo
- ↑ https://www.wisdomlib.org/definition/ikinetenete
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.youtube.com/watch?v=V3X-Do0eAak