Igikuyu
(Bisubijwe kuva kuri Ikikuyu)
Igikuyu cyangwa Ikikuyu (izina mu gikuyu : Gĩkũyũ ) ni ururimi rumwe mu zinini zo muri Kenya. Itegekongenga ISO 639-3 kik. Izindi zifite abantu benshi zo mu muryango w’Abantu ni Igikamba n'Ikiruya. Haba ni umuryango witwa Nilotiki urimo Ikimasayi, Kalenjini n’Ikijyaluwo. Igikuyu gisangiye ibintu byinshi n’ikinyarwanda kubera ko zombi ziva indimwe ariko na none hari na byinshi by'umwihariko zisangiye bitaboneka mu zindi. Ikizwi cyane ni itegeko rigenga imivugire y’ingombajwi ryitwa irya Dahl (Dahl's Law). Riraza kuboneka hepfo mu ngero ziza gutangwa.
Muri iyi nyandiko, ndibanda cyane ku magambo izi ndimi zombi zisangiye, imiterere y’amagambo hamwe n’amategeko agenga imivugire y’uru rurimi.