Ikigo cya REMA
Ibidukikije
hinduraREMA ni ikigo gishijwe ibidukikije ariko cyegamiye kuri minisiteri ishinzwe ibidukikije ya MINIRENA, aho yashyizweho n'iteka rya Perezida N ° 033/01 ryo kuwa 06/05/2022 Ikigo gishinzwe imicungire y’ibidukikije mu Rwanda, REMA ifite inshingano zemewe n'amategeko zo kurengera ibidukikije by’igihugu, kubungabunga, kuzamura no gucunga muri rusange, harimo n’ubujyanama kuri guverinoma ku bibazo byose bijyanye n'ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere.[1]
Ishingano
hindura1 ° gushyira mu bikorwa politiki y’ibidukikije ya Guverinoma;
2 ° kugira inama Guverinoma kuri politiki, ingamba n’amategeko ajyanye no gucunga ibidukikije ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere nk'uko bisabwa;
3 ° gutegura no gutangaza raporo yerekana uko ibidukikije byifashe mu Rwanda buri myaka ine (4);
4 ° gushyiraho ingamba zo gukumira no kugabanya imihindagurikire y’ikirere no guhuza n'ingaruka zayo;