Ikibaya cya Bugarama n'amashyuza

Ikibaya cya Bugarama ni ahantu haterekereye hari ubwiza bubereye kurebwa. Aka gace gafite umwihariko wo guhingwamo umuceri ndetse n’imbuto zitandukanye [nk’uko biri muri gahunda y’akarere] n’imyembe n’indimu.

Mu kibaya cya Bugarama ahari ikirombe.

Muri aka gace kandi ni ho hari Uruganda rukora Sima, CIMERWA.

Ibyiza nyaburanga hindura

 
Amashyuza yo mu Bugarama.

Uwageze mu Bugarama aryoherwa kandi no gusura amazi y’amashyuza aherereye mu Mudugudu wa Rukamba Kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye.

Aya mazi ari mu byakururaga benshi ariko mu myaka nk’ibiri ishize yabanje gukama ariko yongera kwisubiranya nubwo yatakaje umwimerero wayo w’ubushyuhe.

Ibindi hindura

Amashyuza aboneka hafi y’ahantu hari ibirunga, ndetse abahanga bemeza ko ubushyuhe buyabamo, bukomoka ku bikoma byo mu nda y’Isi.

Reba hindura

[1]

[2]

  1. https://www.rusizi.gov.rw/akarere/menya-akarere
  2. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/kuva-mu-bigabiro-bya-musinga-kugera-ku-mashyuza-ya-bugarama-ahantu-nyaburanga