Ihererekanya ry'uburenganzira kubutaka

Ihererekanya ry'uburenganzira kubutaka

Bitabangamiye ibiteganywa n‟iri tegeko byerekeranye n‟ubuso bw‟ubutaka butemerewe kugabanywamo ibice, uburenganzira ku butaka bushobora guhererekanywa biciye mu izungura, impano, umurage, umunani, ikodeshwa, igurishwa, iyatisha, ingurane, inshingano yo gutanga inzira ku butaka bw‟undi bukomoka ku miterere y‟ahantu, gutangwaho ingwate n‟ubundi buryo bwose bw‟ihererekanya hakurikijwe uburyo bugenwa n‟amategeko n‟amabwiriza.

Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 6, iya 7 n‟iya 8 z‟iri tegeko, umunyamahanga ahabwa ubukode burambye ku butaka bwaba ubwo yabonye buturutse ku muntu cyangwa kuri Leta. Ubwo bukode ntibushobora kurenza imyaka mirongo ine n‟icyenda (49), kandi butangwa hashingiwe ku mikoreshereze y‟ubutaka no ku iteganyamigambi ry‟ishoramari ryemejwe n‟inzego zibifitiye ububasha. Ubwo bukode bushobora kongerwa.  


Kwandika ubutaka, gutanga no kubika impapuro-mpamo zabwo, gucunga imikoreshereze yabwo, gutunganya ibipimo by‟ubutaka n‟amakarita yabwo bikorwa n‟urwego rw‟Igihugu rubifite mu nshingano.  

[1]

  1. Ihererekanya ry'uburenganzira kubutaka