Igitunguru gitukura

Igitunguru gitukura tugikoresha kenshi nk’ikirungo, tugiye gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza, Gufata neza umusaruro w'ibitunguru ni ingenzi. Ibitunguru biba bigeze igihe cy’isarura igihe imitwe ireba hasi, bitewe n’ubwoko bw’ibitunguru. Umusaruro w’ibitunguru ushobora kugera kuri toni 25 kuri hegitari, aha turi kureba ibitunguru bitukura.[1][2][3][4][5]

Igitunguru gitukura
Red Onion
Three whole red onions
Onion plant from lalbagh
Igitunguru
Onion bulbs
Igitunguru

kamaro k’igitunguru ku buzima

hindura
  • Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa
  • Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri
  • Kukirya kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi
  • Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi
  • Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi
  • Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate
  • Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso
  • Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit
  • Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera
  • Kubirya ni ukubihekenya, kubitekana n’ibiryo, kubikoramo salade (aha urabikatakata ugakamuriraho indimu ugashyiramo n’akunyu gacye
  •  
    Igitunguru gitukura.
     
    Igitunguru
    Kuri  bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara. Ikindi aho kubishyira mu mavuta wacaniriye, ahubwo jya ubikatira hejuru yibyo kurya ugiye kubiterura ku ziko. Niho biba bifite umwimerere wabyo.[1][2][3][4][5]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 https://web.archive.org/web/20230228152456/https://yegob.rw/menya-akamaro-kigitunguru-ku-bashakanye/
  3. 3.0 3.1 https://www.teradignews.rw/sobanukirwa-akamaro-kigitunguru-ku-buzima-bwacu/
  4. 4.0 4.1 https://rwandamagazine.com/ubuzima/article/igitunguru-gitukura-burya-ni-umuti
  5. 5.0 5.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)