Igisiga cya African openbill stork

Mu Rwanda ibi bisiga birahaboneka cyane, ndetse byagera muri Kigali bikaba akarusho.Iki gisiga nubwo cyaba gifunze umunwa ntibiwubuza kugaragaramo umwanya.

Igisiga cya African Openbill Stork

Imiterere

hindura

African openbill stork ni igisiga gifite amababa kigurukisha yirabura ariho ibara ry’icyatsi kibisi hamwe na hamwe. Umunwa w’iki gisiga usa n’ihembe ry’inka.

Umunwa w’iki gisiga ntabwo ubasha gufatana neza ahubwo hagati y’umunwa wo hejuru n’uwo hasi harimo umwanya nibura wa milimetero 5-6. Amaso y’iki gisiga ajya gusa n’ubururu kandi uruhu ruzengurutse ijisho ntabwoya bubaho. Amaguru n’amano birirabura.

Iki gisiga iyo kikiri gito umunwa wacyo uba urimo umwanya muto kandi uwo mwanya ugenda ukura uko igisiga kigenda gikura. Iki gisiga gishobora kugira uburebure bwa 80-94 cm, kikagira uburemere bwa 1000-1300g. Mu bijyanye no kurama gishobora kurama imyaka 18.

 
African Openbill Stork 056

Aho iboneka

hindura

African openbill stork igaragara ahantu henshi muri Afurika mu gice cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Iki gisiga gikunda kuba ahantu h’ibishanga, ahantu haje umwuzure, ibibaya byajemo umwuzure, ku migezi, ibiyaga by’ibikorano, imirima y’imiceri, inkombe y’ibiyaga n’ahandi hantu hatandukanye.


Abantu babasha kugera ku kiraro cya Nyabugogo muzakomeze gato imbere mugana mu Gatsata ku nzu zishaje zahoze ari iz’uruganda rwa Rwantexo muzahabona ibisiga bihagaze kuri izo nyubako ari byinshi cyane kandi bishimishije kubireba. Iyo bwije nabwo ntabwo bijya kure kuko biza mu giti kiri hafi aho rugura y’umuhanda bikajya kurarana na Sacred ibis.

Ahandi twabisanga muri Kigali ni Nyandungu guhera kuri La Palisse kiriya gishanga cyose kugera ku Murindi, ku Nyange Industries na ho birahaboneka cyane, kuva kuri Ruliba Clays ugana i Mwendo hari ahantu babumbira amatafari bahinga n’umuceri aho hose n’ahandi henshi African openbill zirahaboneka.

Imirire

hindura

Ibyo kurya by’ibanze bya African Openbill ni ibinyamunjonjorerwa ariko irya n’iminyorogoto, amafi , imitubu n’ibindi bisimba bito.

Mu gushaka ibyo kurya ushobora kubona iki gisiga kiri cyonyine cyangwa kiri kumwe n’ibindi.

Iki gisiga kandi aho bishoboka kigenda ku mugongo w’imvubu gitereje ko mu gihe igenda udusimba twayikanga kibasha kuturya. Ikindi ni uko iki gisiga gishobora kugenda gishinga umunwa mu byondo cyangwa mu isayo gishakashakamo iminyorogoto.

 
African Openbill Stork

Imyororokere

hindura

Ibi bisiga bikora umuryango w’ikigabo n’ikigore cyayo kandi ntabwo bicana inyuma. Iyo bigeze igihe cyo kororoka byishyira hamwe ku buryo ushobora gusanga 60 no kugera kuri 170 ahantu hamwe.

Ibyari byabyo bibyubaka ahantu hari ibindi bisiga birimo ibiyongoyongo, African spoonbill (igisiga gifite umunwa umeze nk’ikiyiko), African darter (igisiga kimeze bk’inzoka) n’bindi.

Icyari cyubakwa n’ikigabo gifatanyije n’ikigore nibura mu gihe cy’icyumweru.

Ikigore gitera amagi 3-5 kandi kuyararira bikorwa n’ikigore n’ikigabo mu gihe cy’iminsi 21-30.

Umushwi ukiri muto ugaburirwa n’ababyeyi bombi kandi ugaburirwa ibinyamunjonjorerwa.

Umushwi umaze iminsi 42 ntabwo uba ushobora kumena igikonoshwa cy’ikinyamunjonjorerwa. Iminsi iyo imaze iminsi kuba 55-60 uba umaze gukura no kumera amababa ni yo mpamvu muri icyo gihe uguruka ukava mu cyari.

 
African Openbill Stork.

Ibiyibangamira

hindura

Iyo ibi bisiga bitari mu cyari ngo birarire amagi n’imishwi, ibyiyoni n’ibindi bisiga bitandukanye biraza bikayarya. Nubwo bimeze bityo ku rwego rw’Isi ibi bisiga bifatwa nk’ibitabangamiwe gusa, muri Afurika y’Epfo ho birageramiwe bitewe n’imiti yica imibu iterwa mu mazi, kubura aho biba ndetse binafatwa n’imitego ikoreshwa mu burobyi bw’amafi.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/inyamaswa/article/ibyo-wamenya-kuri-african-openbill-stork-igisiga-gifite-umunwa-uhora-ufunguye