Igishanga cya kamiranzovu
Kamiranzovu
hinduraigishanga cya Kamiranzovu giherereye mukarere ka Burera mu murenge wa Butaro abaturage batuye muri uyu[1]
murenge barishimira itunganwa ryakorewe iki gishanga kuko cyakundaga kubateza igihombo gikomeye cyane
cyane mugihe kimvura kuko cyyarangagwa numwuzure bigatuma imyaka yabo yangirika cyane ndetse hakavaviramo.
nuburwayi nka maralia iterwa nimibu inzara nibindi
Itunganywa ry'igishanga cya Kamiranzovu
hinduraIgishanga cya Kamiranzovu cyatunganyijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu kigo RAB, ku bufatanye n’inkeragutaba.Imirimo yo kugitunganya yose yatwaye asaga Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Aba baturage bari basanzwe bakorera imirimo yabo y’ubuhinzi muri iki gishanga cya Kamiranzovu, mbere y’uko gitunganywa bavuga ko mu gihe cy’imvura cyarengerwaga n’amazi bikabatera igihombo.gikabije ndetse ninzara
Iterambere
hinduraabaturage bari baturiye iki Gishanga cya kamiranzovu giherereye mu karere ka Burera mu murenge wa Butaro
barishimira cyane itunganywa ry'iki gishanga kuko byabateje imbere mu mirimo yabo yaburimunsi kandi [2]
bavugako abasaga 1600 bahawe akazi mumirimo yo gutunganya icyo gishanga maze bikababera intambwe
ikomeye yo kwiteza imbere.
Igishanga cya Kamiranzovu gifite hegitari 465 zose zikaba zishobora guhingwa mu bihembwe byose by’ihinga abahinzi nta kibazo bahuye nacyo, ibyo Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mukarere ka Burera , Nizeyimbabazi Jean de Die aheraho asaba abahinga muri iki gishanga ku kibyaza umusaruro. kandi si ibyo gusa kuko n'akarere ka burera gafite gahunda yo gukora amaterasi mu misozi igikikije.[3]
Reba
hindura- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-Umurenge-wa-Butaro-muri-Burera-barishimira-ko-igishanga-cya-kamironzovu-cyatezaga-imyuzure-cyatunganyijwe
- ↑ https://www.burera.gov.rw/about/menya-akarere
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-Umurenge-wa-Butaro-muri-Burera-barishimira-ko-igishanga-cya-kamironzovu-cyatezaga-imyuzure-cyatunganyijwe