Igishanga cya Ruterana
Igishanga cya Ruterana , giherereye mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga.
Ibyo wamenya ku Igishanga cya Ruterana
hinduraIgishanga cya Ruterana, cyo mu karere ka Muhanga, k’ubufatanye n’umushinga protos bigishijwe kwita kubidukikije,ndetse banahabwa ubumenyi mu gutunganya uturima twigikoni.uyu mushinga wari usanzwe ubafasha wahagaritse ibikorwa byawo maze ubyegurira akarere ka muhanga.Ubwo abo baturage bavuga ko bageze kuri byinshi , ngo haracyari byinshi bari bizeye ko bazakora k’ubufatanye n’umushinga, akaba ariho bahera basaba akarere ka muhanga kubaba hafi muburyo bwimyumvire ndetse no mubushobozi.[1]Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ,nabwo bwizeza aba baturage ko buzakomeza kubafasha nkuko bwari busanzwe bukorana n’uyumushinga , ariko kandi bunasaba abaturage kugira uruhare mu gusigasira ibyo bagezeho.Abaturage bavuga babihuriraho n’ubuyobozi bw’umushinga protos, aho busaba akarere, gukomeza kuba hafi abaturage mu rwego rwo kubafasha gukomeza kugira imibereho myiza.Mu ubufatanye kuva mu mwaka wa 2014, ni bwo abo baturage batangiye gufashwa muri gahunda zigamije kurengera ibidukikije, ndetse no kuzamura imibereho yabo, ubu bakaba bashyizwe mu maboko y’Akarere byumwihariko, nyuma yuko ibikorwa byumushinga bigeze kumusozo.[1]