Igishanga cya Rusuri

Igishanga cya Rusuri, kiri gutunganywa n'umushinga Welthungerhilfe kuva ku wa 26 Kamena 2015 urimo gutunganya iki gishanga cya Rusuri cyo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, kugira ngo kizajye gihingwamo umuceri. iki gishanga, ngo uretse kuba bagiye kubona akazi kabinjiriza amafaranga mu gihe cy’amezi 20, ngo na nyuma yaho bazabasha kujya bahinga beze kurusha uko byari bisanzwe, nta n’uboneshereje nk’uko byari byarabaye akamenyero.[1]

Igishanga cya Rusuri kiri i Huye

Mu kugitunganya hindura

Igishanga bagiye gutunganya gifite ubuso bwa ha 120, ariko ngo nibamara kugitunganya, umuceri uzajya uhingwa kuri ha 70 gusa. Hegitari zisigaye, zimwe ni izizasigwa ku butaka bwegereye umugezi unyura muri iki gishanga, izindi ziri ku butaka bwo mu nkengero z’igishanga buzasigwa bugaterwaho ibiti hibanzwe ku byagirira akamaro abaturage, urugero nka avoka. Hari n’ibice bizagenda bisigara hagati mu gishanga bitazajya bihingwa, kugira ngo bizajye bisukura amazi yo mu gishanga. Kuri buri rugomero rw’amazi hazasigwa umwanya utazahingwamo, waretswe ku buryo bwa kamere, bya byatsi bisanzwemo bikagumamo. Turi no gutekereza ku byatsi twakongeramo, byifitemo ubushobozi bwo gufata amafumbire aba yashyizwe mu muceri, amazi akazajya avamo yamaze kuyungururwa.[1]

Iki gishanga nikimara gutunganywa, imiryango 700 igituriye, haherewe ku yari isanzwe igihingamo, ndetse no ku ikennye kurusha iyindi, izabasha kujya ihinga umuceri. Ngo kizaba kinabereye ijisho, ku buryo ba mukerarugendo bashobora kuzagisura.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Huye-Abaturiye-igishanga-cya-Rusuri-i-Rwaniro-bishimiye-ko-kigiye-gutunganywa