Igishanga cya Nyabitare

Igishanga cya Nyabitare giherereye mu karere ka Gakenke mu ntara y'amajyaruguru, Ni igishanga gisanzwe gihingwamo umuceri.

gakenke
Akarere ka Gakenke
Igishanga

Tumenye Igishanga cya Nyabitare hindura

Muri Mata u mwaka wa 2020 Igishanga cya Nyabitare muri uko kwezi haguye imvura yangiza imirima y'abaturage yangiza imiceri bari bahinze mugishanga igera kuri hegitari 32.Imirima y'umuceri yose yangiritse ntawamenya ingano y'ibyangiritse,muri icyogihe nya muturage numwe wari witeze gusarura kuko umuceri wose wari wagiye. Byatewe nuko amazi yose yari yasendereye mumirima y'abaturage namasambu yarimo umuceri,niho wasangaga abaturage batabaza Leta kubafasha kuko abenshi bari bafashe inguzanyo kuko bari biteze umusaruro uzava m'umuceri bagombaga gusarura muri icyo gishanga.[1]Ubugenzuzi bw'ibanze bwagaragaje ko abaturage bahingaga mu gishanga bageraka ku ijana (100)bagezweho n'ingaruka z'imvura. Umwe mubaturage bavugako abahinzi bahingaga mu gishanga bari baraburiwe kuri icyo kibazo,avugako bari barabujijwe guhinga mu gishanga cya Nyabitare muri icyo gihembwe cy'ihinga bitewe n'umugezi wa Mukungwa, [1]bati Turagira inama abaturage cyane abagereye Mukungwa, gutera umuceri mu mpera za Gicurasi kugira ngo umusaruro wabo ube utekanye.Muri icyo gihe ubuyobozi bwavugagako bwagombaga gufasha abaturage bagizweho n'ingaruka.

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://bwiza.com/?Gakenke-Abaturage-bashobora-kwibasirwa-n-inzara-nyuma-y-imvura-yangije-imirima