Igishanga cya Nkunamo
Igishanga cya Nkunamo gihuza Gishubi na Mamba ho mu karere ka Gisagara.
Tumenye Igishanga cya Nkunamo
hinduraIgishanga cya Nkunamo ni igishanga giherereye mu karere ka Gisagara aho gikorerwamo ubuhinzi bw'umuceri. Igishanga cya Nkunamo gihuza Gishubi na Mamba,Mu mwaka wa 2017 ni igishanga kitari kigitanga umusaruro kuko Igishanga cya Nkunamo n'igishanga cya Mirayi byari byakamye cyane. Byasabaga ko byubakwaho ingomero zigezweho zigafasha kubyuhira bigahingwa bigatanga umusaruro kuko ibishanga usanga biba bitunze abantu benshi.[1] Ni ikibazo cyari gihangayikishije abaturage kuko wasangaga hari abaturage bakivoma ibishanga. Mugihe hariho gahunda yuko ibishanga byagombaga guhingwamo umuceri n'ibigori kuko aribyo bihingwa byari byaratoranijwe, ubuhinzi bw'ibijumba kugira ngo bubeho byari ingora bahizi ari mu karere ka Gisagara n'ahandi hantu henshi hagiye hatandukanye ho mu Ntara y'Amajyepfo.[2]
Ibyihariye mu Igishanga cya Nkunamo
hinduraIgishanga cya Nkunamo ho mu Mudugudu wa Nkunamo mu Kagari ka Nyakibungo ho mu Murenge wa Gishubi ho ibijumba barabihinze kuri ubu bafite ibyo gutunga ingo kandi bihagije barimo no kugurisha imbuto z'imigozi bakabona amafranga menshi abafasha mu kubaho neza nkuko abaturage bahaturiye babivuga.[1]