Igishanga cya Jeredi
Igishanga cya Jeredi, Igishanga cya Jeredi cyaratunganyijwe kugira ngo kirusheho kubyazwa umusaruro.
Imiterere
hinduraIgishanga gito cyitiriwe Jeredi gifite ubuso bwa hegitari 5 giherereye hagati y'Utugari twa Cubi na Nyamiramba mu Murenge wa Kayenzi, kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nzeri 2018 nibwo hakiriwe by'agateganyo imirimo yo kugitunganya, kugira ngo kizabyazwe umusaruro mu buryo bufatika.
Igishanga
hinduraKwakira imirimo yakozwe muri iki gishanga, byakozwe ku bufatanye n'Urwego rw'Inkeragutabara (Reserve Force) ari nabo batunganyije igishanga, muri iki gikorwa cyo kwakira imirimo yakozwe hari kandi tsinda ry'abakozi baturutse ku cyicaro cy'Akarere riyobowe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere bwana Mukiza Justin, itsinda ryaturutse ku Murenge ndetse n'Umufatanyabikorwa w'Umushinga RWAARI. Bimwe mu byakozwe mu gutunganya igishanga harimo ku gukora inziza(imiyoboro) z'amazi kugira ngo birinde ko isuri ya hato na hato, ikindi kandi imirima nayo yaratunganyijwe.
Ibindi
hinduraMuri iki gishanga ubusanzwe hari hasanzwe hakoreramo amatsinda mato mato y'abahinzi agera kuri 3, ngo ariko nkuko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge abitangaza, biteganyijwe ko ayo matsinda yazakorwamo itsinda rimwe kugira ngo bifashe muri gahunda ya "smart Nkunganire. Nubwo n'ibindi bihingwa nk'ibigori n'ibishyimbo bigomba kwibandwaho kuko iki gishanga ari cyiza, u wari ukuriye itsinda rya mu gikorwa cyo kwakira iyi mirimo yakozwe mu gutunganya igishanga, yasabye abahinzi ko bashishikarira guhingamo n'imboga kugira ngo bashobora kubona amafaranga kuko imboga zitanga umusaruro mu buryo bwihuse.[1][2]