Igishanga Cya Bugugu
Igishanga cya Bugugu kigabanya Umurenge wa Kigabiro na Rubona.
Ibyo Wamenya ku Igishanga cya Bugugu
hinduraIgishanga cya Bugugu kitaratunganywa bagiraga ubwoba bwo guhinga ahantu hanini kuko nta mazi ahagije yari ahari.Abahinzi bavuga ko nyuma y’uko iki gishanga gitunganyirijwe,Igishanga cya Bugugu cyikongerwamo amazi, bongereye ubuso buhingwamo kuko babonaga ikibazo cy’amazi gikemutse.Igishanga cya Bugugu kitaratunganywa cyahingwagamo n’abahinzi 900 ariko bariyongereye bagera ku kigero cya 1 200. Umusaruro wo mu bihembwe, urugero bibiri bishize wikubye ku inshuro ebyiri kuko wavuye kuri toni 3 kuri hegitari ugera kuri toni 5.3, hakaba hari umuhigo w’uko umusaruro uzagera kuri toni 7 kuri hegitare.Ubu bari muri gahunda yo kwagura imirima ikaba migari kuko amazi ahagije.[1]Kuri ubungubu nukuvuga ngo batangiye guhinga neza n’amazi babona ahagije kuko ibihembwe bibiri bishize, umusaruro waboneka kuri hegitare nawo wariyongereye kuko amazi yabonetse n’abatabiraga ibijumba hafi binjiye mu buhinzi bw’umuceri.