Ubumenyi ku bidukikije
Ibidukikije bigizwe n'ibinyabuzima ndetse n'ibitafite ubuzima ariko karemano bisobanuyeko atari ibintu byakozwe n'abantu. iri jambo akenshi rikoreshwa havugwa ibintu bigize isi cywangwa isi ubwayo[1].ibindukikije rero ni uruhurirane rw'ibifite ubuzima ikirere,umutungo kamere bishobora kugira ingaruka ku mibereho y'abantu ndetse n'ibikorwa byunguka.ibidukikije bishobora gutandukanwamo ibice bikurikira[2]:
Ubwoko bw'ibidukikije hindura
Hari ubwoko bubiri(2) bw'ibidukikije
- ibidukikije karemano
- ibidukikije byakozwe n'abantu
Ibidukikije karemano hindura
Ibidukikije karemano bigizwe ibintu kamere bityo rero n 'ibintu karemano bitarimo ubushake bw'abantu .Rimwe na rimwe, abantu ntibashobora kugenzura imiterere yabyo aha turavugamo amashyamba, imigezi, imisozi , ibishyanga ndetse n'ibindi.Ikoreshwa kandi mukwerekana ibinyabuzima nk'inyamaswa,ibimera, n'umutungo kamere ugire uruhare m'ubukungu bw'igihugu.
Ibidukikije byakozwe n'abantu hindura
Ibidukikije byakozwe kandi bigakorwa n'abantu. Harimo aho borera amafi (aquarium), imirima y'ibihingwa, ubusitani, parike z'inyamaswa , pariki z'ubukerarugendo(zoo) , ni'bindi.
Ibigize ibidukikije bigabanijwemo ibyiciro bibiri[3]:
- Ibinyabuzima byose birimo inyamaswa, inyoni, amashyamba, udukoko, ibikururuka hasi na mikorobe nka algae, bagiteri, fungus, virusi, n'ibindi
- Ibintu byose bitabaho nk'umwuka, igicu, umukungugu, ubutaka, imisozi, inzuzi, ubushuhe, amazi, imyuka y'amazi, umucanga, n'ibindi.
Akamaro k'ibidukikije hindura
Ibidukikije bigira uruhare runini m'ubuzima bwiza no kubaho kw'isi .Isi ni inzu y'ibinyabuzima bitandukanye kandi twese dushingiye kubidukikije ku ibiribwa, umwuka, amazi, n'ibindi bikenerwa.[4] Ku bwibyo, ni ngombwa kuri buri muntu akwiriye kubungabunga no kurengera ibidukikije.
Ingaruka z'ibikorwa bya muntu ku bidukikije hindura
Hariho ubwoko butandukanye bw'ibikorwa by'abantu bitera ingaruka mbi ku ibidukikije, birimo- imvura ya aside, aside yo mu nyanja, ihinduka ry’ikirere, gutema amashyamba, kugabanuka kwa ozone, guta imyanda iteje akaga, ubushyuhe bw’isi, abaturage benshi, umwanda , n'ibindi.[4]
Amashakiro hindura
- ↑ https://byjus.com/biology/our-environment/#:~:text=Environment%20plays%20an%20important%20role%20in%20healthy%20living%20and%20the,save%20and%20protect%20our%20environment.
- ↑ https://byjus.com/biology/our-environment/#:~:text=Environment%20plays%20an%20important%20role%20in%20healthy%20living%20and%20the,save%20and%20protect%20our%20environment.
- ↑ https://byjus.com/biology/our-environment/#:~:text=Environment%20plays%20an%20important%20role%20in%20healthy%20living%20and%20the,save%20and%20protect%20our%20environment.
- ↑ 4.0 4.1 https://byjus.com/biology/our-environment/#:~:text=Environment%20plays%20an%20important%20role%20in%20healthy%20living%20and%20the,save%20and%20protect%20our%20environment.