Ibyo wamenya kuri Marabou stork
Waba ubizi cyangwa utabizi burya hari ibisiga bikora akazi katoroshye ko gukora isuku ahantu hatandukanye haba aho dutuye cyangwa kure y’aho dutuye.
Bimwe muri ibyo bisiga twabonyemo amoko atandukanye y’inkongoro zirya ibisigazwa by’inyama n’imirambo. Ntabwo rero inkongoro zikora ako kazi zonyine ahubwo na Marabou Stork irazifasha kugira ngo ako kazi kagende neza.
Ku mugabane wa Afurika, Marabou Stork ni cyo gisiga kinini cyane gikora isuku binyuze mu kurya ibisigazwa byavuye ku nyamaswa zapfuye cyangwa se ku mirambo y’abantu.
Ku bw’iyo mpamvu ibi bisiga hamwe n’ibindi bikora akazi nk’ako bifitiye urusobe rw’ibinyabuzima akamaro harimo n’abantu kuko bikumira indwara nyinshi zashoboraga kutugeraho iyo biba bidahari.
Nimutekereze ku nyamaswa zipfira muri Pariki uko byagenda hatabayeho gukoramo isuku. Marabou Stork mu Rwanda wazibona muri Pariki y’igihugu y’Akagera no mu Mujyi wa Kigali hamwe na hamwe zirahaboneka.
Imiterere
hinduraMarabou Stork ni igisiga gifite amaguru y’umweru maremare cyane, kikagira umutwe n’igikanu kuri ibyo bice byose byambaye ubusa kuko nta bwoya bugaragaraho.
Iki gisiga kandi kigira umunwa munini. Ntabwo ari ibyo gusa, ahubwo gifite uruhago rufite ibara ry’iroza mu gatuza. Inyuma gisa n’umukara ariko ku nda hafite ibara ry’umweru. Ikigabo n’ikigore byose birasa ariko iyo iki gisiga kikiri gito kiba kijya gusa n’ikigina kandi gifite umunwa muto.
Ku rwego w’Isi habarurwa ibihumbi byinshi by’ibi bisiga kandi no mu Rwanda birahaboneka. Mu gihagararo Marabou Stork ishobora kugira ubujyejuru bubarirwa hagati ya 120-130 cm.
Marabou Stork kandi ishobora kugira ibilo biri hagati ya 4- 8. Iki gisiga kirama imyaka iri hagati ya 25-41. Uburebure bw’amababa yayo ni 225-287cm.
Aho iba
hinduraMarabou Stork ishobora kuba mu bishanga ndetse n’imusozi. Ishobora kandi kuboneka mu mukenke, mu byatsi bigufi, ku nkombe z’ibiyaga n’inzuzi no mu bishanga.
Imirire
hinduraMarabou Stork irya imyanda, irya ibintu byapfuye kandi iby’ibanze ikunda kurya ni amayezi. Gusa nubwo bimeze bityo ishobora no kurya izindi nyoni nk’inuma, pelican, imishwi ya cormorant n’ibindi. Iyo Marabou Stork ifite imishwi ikunda kuyigaburira amafi, ibikeri, imitubu, ibikururanda, ibyana by’ingona cyangwa amagi yayo, imiserebanya n’inzoka.
Imyororokere
hinduraMarabou stork ni ibisiga bikora umuryango w’ikigabo n’ikigore kimwe bizabana ubuzima bwose. Iyo bigiye kororoka bishaka ahantu byororokera ari byinshi cyane.
Akenshi byororoka mu gihe cy’izuba. Ikigore gitera amagi 2-3. Igihe cyo kurarira ayo magi ni ukwezi (iminsi 30). Iyo imishwi imaze guturagwa ikigabo n’ikigore bifatanya kuyitaho uko bikwiriye hagati y’ibyumweru 13-15.
Iyo mishwi nubwo iba imaze gukura bihagije ariko ikomeza kubana n’ababyeyi bayo andi mezi ane. Marabou Stork itangira kororoka nibura yujuje imyaka ine.
Ibiyibangamira
hinduraMarabou Stork ntabwo zigeramiwe muri iki gihe nk’uko tubikesha Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije. Nubwo bimeze bityo, muri Nigeria bahiga cyane ibi bisiga kugira ngo bajye kubigurisha no kubikoresha mu buvuzi gakondo.
ibindi
hinduraMarabou Stork kandi zishobora gutwikwa n’umuriro kuko igihe ahantu hari gushya zigenda imbere y’umuriro zirimo kurya ibisimba birimo guhunga. Ku bw’iyo mpamvu hari igihe zisanga umuriro wazitwitse.