Ibyanya bikomye mu Rwanda

Ibyanya bikomye mu Rwanda kimwe nahandi ku isi ni indiri y' urusobe rw' ininyabuzima muri rusange ariko by' umwihariko ibinyabuzima bisigaye hake ku isi.

pariki y' Akagera
Outside of Nyandungu Eco Tourism Park

Ibyanya bikomye ku rwego rw' isi

hindura

Mu Rwanda hari ibyanya bikomye byamaze kwemerwa ku rwego rw' isi aha twavuga; pariki y' ibirunga na pariki ya Gishwati_Mukura, aya ma pariki niyo yemejwe ku rwego rw' isi nk' indiri y' urusobe rw' ibinyabuzima bisigaye hake bityo byemezwa nk' ibyanya bikomye.

Ishyamba rya Gishwati_Mukura mu mwaka 2020 ryashyizwe ku rutonde rw' ibyanya kimeza byo kubungabunga urusobe rw' ibinyabuzima (World Network of Biosphere Reserves) rukorwa n' umuryango mpuzamahanga ryita ku burezi n' umuco (UNESCO). iri shyamba riherereye mu ntara y' uburengerazuba mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu. [1]

 
Waterfall @Nyungwe National Park

Ibyanya bikomwe ku rwego rw' igihugu [2]

hindura
 
Rugezi

Turetse ibyanya bikomye byashyizwe ku rutonde rw' isi mu Rwanda hari ibindi byanya bikomye kandi bibungabunzwe, kuko byagaragaye ko ari indiri y' urusobe rw' ibinyabuzima bisigaye hake ku isi. aha twavuga nka Nyandungu Eco park, Umusambi village n' Igishanga cya rugezi. muri ibi byanya haherereyemo ibinyabuzima nk' inyamanswa, inyoni n' inimera.

Pariki zo mu Rwanda [3]

hindura

Mu Rwanda hari ibyanya biri ku rwego rwa pariki bibumbatiye ibinyabuzima ndetse biri ku isonga mu gukurura abakerarugendo no kwinjiza amadovize.

  • Pariki y' akagera
     
    Umusambi Village icyanya gikomye
     
    Volcanoes National Park Banner Image
  • Pariki y' ibirunga
     
    Ibirunga National Park
  • Pariki ya nyungwe
     
    Nyungwe park canopywalk-way View

  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abanyarwanda-barasabwa-kutangiza-ibyanya-bikomye-bibumbatiye-urusobe-rw-ibinyabuzima
  2. https://rema.gov.rw/fileadmin/templates/Documents/Law_on_environment.pdf
  3. https://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/rambagira-ibyahoze-ari-ibyanya-bikomye-ubu-byabaye-isoko-y-amadovize