Ibiti muri kamonyi

Ibiti ku muhanda

Intangiriro hindura

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buratangaza ko bwishimiye uko buhagaze muri gahunda yo kwesa imihigo muri uyu mwaka,kuko bwahize imihigo 68 ,muriyo 57 igeze ku kigero gishimishije mu gihe igera kuri 42 yamaze kugerwaho ijana ku ijana.[1][2]

 
Ishyamba

ishyamba hindura

Ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga yafashe abagabo batandatu (6) batemaga ibiti bya Leta byatewe ku muhanda nta burenganzira babiherewe. Abo bagabo ubwo bafatwaga bari bafite imbaho zigera kuri 279 babaje mu biti bya Leta. abafashwe ni Niyibizi Jean Claude w’imyaka 34, Mbabarenkoriki Eric w’imyaka 32, Hategekimana Frederick w’imyaka 30, Bizimana Cyriaque w’imyaka 31, Sebahire Mathieu w’imyaka 34 na Mbonabucya Emmanuel w’imyaka 24. [1][3][4]

 
Ibiti

Ibiti hindura

Abaturage bo muri iriya Midugudu baduhaye amakuru ko hari abagabo basanzwe ari ababaji batema ibiti biteye ku muhanda by’iganjemo ibyo mu bwoko bwa Gereveriya bakabibazamo imbaho bakazigurisha. Natwe tukimara guhabwa amakuru kubera ko abaturage bagiye batubwira aho batuye n’aho babariza ibiti twaragiye duhita tubafata uko ari 6 maze tubasangana imbaho 279[3]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://umuryango.rw/amakuru/article/ubuyobozi-bw-akarere-ka-kamonyi-bwagaragaje-intambwe-ishimishije-bumaze
  2. https://www.igihe.com/umuco/umurage/article/kamonyi-ku-biti-5-byakubitishije
  3. 3.0 3.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kamonyi-polisi-yafashe-abakekwaho-gutema-ibiti-bya-leta-batabyemerewe
  4. https://bwiza.com/?Kamonyi-Batandatu-bakekwaho-gutema-ibiti-bya-Leta-byo-ku-mihanda-bafashwe