Ibiti muri gisagara

Ibiti By’imbuto Ziribwa Byitezweho Umusaruro W’inyabutatu mu karere ka Gisagara.[1][2][3][4][5]

Imbuto zizera
Imbuto

Uko byatangiye

hindura

Ababyeyi bamwe, abarezi n’abana bo muri Groupe Scolaire Ndora iherereye mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, bavuga ko ibiti by’imbuto ziribwa baterewe bigiye gutangira gutanga umusaruro. Ku wa 7 Ugushyingo 2022, ubwo iki kigo cy’amashuri cyasurwaga n’itsinda ry’abayobozi baturutse mu ntara Rhineland Palatinate yo mu Budage mu karere ka Hatchenburg. Aba bayobozi na bo ndetse n’abandi bagize uruhare mu gutera muri iri shuri ibiti by’imbuto ziribwa.[1]

 
avoka
 
Ibiti by'atewe harimo avoka

ibiti by’imbuto ziribwa

hindura

Ibi biti byatwe ku ishuri ndetse ibindi bikorezwa guterwa mu ngo, byitezweho umusaruro ukomeye cyane urimo kurwanya imirire mibi, kwinjiza amafaranga ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Bavuga ko izi mbuto zizaba ingirakamaro ku bana babo, zikunganirira ifunguro bafatira ku ishuri no mu ngo, bagakomeza kurya neza indyo yuzuye.[1]

Umumaro

hindura

Bavuga ko ibi biti byera imbuto ziribwa bizabafasha kubaho neza, bakarushaho kwiga neza bagatsinda bishimishije. Imbuto ni nziza mu buzima, ntiwaba wafashe urubuto ngo ugire ubuzima bubi. Nagiri inama bagenzi banjye kwihatira kuzitaho, bazivomera uko bikwiye, bakanazisasira.Ibi biti byitezweho kunganira ishuri mu kugaburira abana indyo yuzuye ifite intungamubiri zihagije. Ikigo cyongere gushishikariza abana kwita kuri biriya biti, birinda kubinyukanyuka, nibyera bizatuma abana bazishima kuko bazabisarura baranagize uruhare mu kubibungabunga.[1]

Umubare w'ibiti by'atewe

hindura

Muri iki kigo hatewe ibiti 2000 harimo 1200 biribwa na 800 byo kurengera ibidukikije hiyongereyeho ibyahawe abana bo mu myaka 1,2 n’uwa 3 y’amashuri abanza bagiye gutera mu ngo iwabo. Mu mirima yacyo iri hanze hatewe ibiti by’avoka, imyembe n’amacunga bikaba bimaze imyaka ibiri ibiri bitewe. Ibyiganjemo imyembe byatagangiye kuzana uruyange, bikaba bigiye gutangira gutanga

 
Ikinyomoro-Treetomato

umusaruro.[1]

 
amapera
 
amapera
 
umwembe

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://panorama.rw/gisagara-ibiti-byimbuto-ziribwa-byitezweho-umusaruro-winyabutatu/
  2. https://ar.umuseke.rw/gisagara-waruvumu-na-rumana-ibiti-ndangamateka-ntakorwaho.hmtl
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-abasaga-80-bangirijwe-n-umuhanda-muri-2016-ntibarishyurwa
  4. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-igendwa-gahunda-yitezweho-iterambere-rirambye
  5. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ibiza-byishe-abantu-babiri-bisenya-n-inzu-299-mu-mezi-arindwi