Ibiti byo gushingiriza

Igiti muri Burera

Intangiriro hindura

Bamwe mu bahinzi bagaragaje ko bagorwa no kubona ibiti byo gushingiriza ubwoko bw’ibishyimbo bikura bishaka aho gutondagira. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWAFA) kivuga ko kigenera buri karere ingengo y’imari yo gufasha abaturage gucyemura ibibazo nk’ibyo.[1][2]

Ikibazo gihari hindura

 
Ibiti
 
Ibiti

Umwe mu bahinzi yavuze ko kubera ko nta mashyamba bityo bibagora kubona ibiti byo gushingiriza, ariko akabona babonye ibiti by’imirwanyasuri bivamo n’imihembezo byabafasha no kongera umusaruro wabo.[1][3]

Imihembezo hindura

Ibiti byo bitewe n’amashyamba ni ikibazo, bituma ya mihembezo dushyiramo iba mikeya ariyo mpamvu hari hamwe usanga ibishyimbo byaguye bitewe n’ibigorogori ibishyimbo biba byarazamutseho, Ikiba gisabwa ngo abahinzi babone umusaruro ni uko bagomba kuba bafite ibiti kandi ibiti byiza, iyo tubihuje no kubungabunga ibidukikije rero ugasanga abantu bose ntabwo bafite amashyamba, ariko n’uyafite singombwa ko ayasarura atari yera ngo abone imihembezo, nicyo twasabaga RAB kudufasha rero ngo dukomeze kubona ibiti by’indumburabutaka.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://radiotv10.rw/burera-abahinzi-bibishyimbo-barasaba-koroherezwa-kubona-ibiti-byo-gushingiriza/
  2. https://igihe.com/ubukerarugendo/article/tujyane-gusura-ibiyaga-bya-burera-na-ruhondo-ubeho-nk-umwami-ku-kirwa-amafoto
  3. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Burera-Barasabwa-gutera-ibiti-bakanabibungabunga-kuko-bazi-akamaro-kabyo