Ibiti bivangwa n'Imyaka

Gutera ibiti bivangwa n'imyaka bifatiye runini umuhinzi, ibidukikije ndetse n' igihugu muri rusange.

Ibiti bivangwa nimyaka

Akamaro k'Igiti hindura

Dosiye:Ibiti bivangwa nimyaka.jpg
ibiti

Igiti gifite umumaro munini mu mibereho ya muntu ndestse n' ibindi binyabuzima bitandukanye biri ku isi, Igiti ni ubuturo bw'urusobe bw'ibinyabuzima bikirimo ari ibigaragara n'ibyo tutabonesha amaso, igiti gifasha mu kurwanya isuri, igiti cyera imbuto ziribwa, igiti gitanga igicucu ku myaka mu murima, igiti cyifashishwa mu gushingirira indi myaka nk'ibishyimbo n'ibindi, igiti gitanga amavuta, igiti kandi gifasha mu gutanga umwuka duhumeka mwiza[1].

 
Greveria n'ibiti bivangwa n'imyaka ntibiangize

Ubwoko bw'ibiti bivangwa n'Imyaka hindura

Umunyinya

Acacia

Umugenge

Barakatsi

Umububa

Arunusi

Umusibya

Igihehe

 
Avocado

Umukoni

Umunyegenyege

 
Inturusu

Mu bwoko bw'ibiti bivangwa n'imyaka byavuzwe hejuru byose bihuriye kukuba bitanga ifumbire no mugutuma imyaka ikungahara igakura neza kandi igatanga umusaruro ushimishije, bifasha mu gutanga igicucu ku myaka iteye hamwe nabyo, bifata ubutaka cg kurwanya isuri, bishobora kuvamo ibiryo by'amatungo, bimwe na bimwe bivamo kandi amakara ,hari n'ibikoreshwa mu buvuzi gakondo.[2]

Amashakiro hindura

  1. https://imvahonshya.co.rw/?p=4958
  2. http://apps.worldagroforestry.org/suitable-tree/rwanda