Ibitaro bya Bushenge

Ibitaro by'intara bya Bushenge ni ibitaro bya Lata, bikaba byaratangiye gutanga serivisi z'ubuvuzi kuva mu 1953. Ibi bitaro biherereye mu murenge wa Bushenge (kuri km 3 uvuye ku muhanda Kigali-Rusizi) mu karere ka Nyamasheke, Intara y'Iburengerazuba. Mu 2008 umutingito wibasiye uturere twa Nyamasheke na Rusizi usiga ushenye ibitaro bya Bushenge ku kigero cya 80%. Nyuma y'uwo mutingito hubatswe ibindi bitaro bishya, muri 2012 bitangira gutangirwamo serivisi z'ubuvuzi. Ibitaro bya Bushenge byagizwe ibitaro byo ku rwego rw'intara muri 2014, bihabwa ibikoresho byisumbuyeho, byongererwa abaganga, bihabwa n'abaganga b'inzobere. Abaturage bivuriza kuri ibi bitaro bashima umuhate wa Leta mu kwita ku buzima bwabo. Ibi bitaro byuzuye bitwaye miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba bifite ubushobozi bwo kwakira bigacumbikira abarwayi 250.

Ibitaro

Amashakiro hindura