Ibitaro bikuru bya Rwamagana
Ibitaro bya Rwamagana byahawe imbangukiragutabara
hinduraIbitaro bikuru bya Rwamagana biherereye mu akarere ka Rwamagana imbere ya gare yaka karere bikaba bimaze gutera imbere mu ubuvuzi
Ibi bitaro bya Rwamagana mumwaka wa 2017 taliki 11 gicurasi nibwo cyahawe imbangukiragutabara eshatu kuva ubu ibi bitaro bimaze kugira ibikoresho bihagije. Dr Muhire Philbert, umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rwamagana atangaza ko izo mbangukiragutabara zije gukemura ikibazo bahuraga nacyo cyo kugeza abarwayi ku bitaro babakuye ku bigo nderabuzima no ku yandi mavuriro aciriritse[1]
Ibivugwa kuri bino bitaro
hinduraAbarwayi bajya kwivuriza ku bitaro bikuru bya Rwamagana bavuga ko bahabwa serivisi mbi ku buryo bashobora kumara nk'iminsi ibiri bataravurwa
Ni mugihe abanyamakuru b'ikinyamakuru(kigalitoday) baganiriye n'umwe mu barwayi bahasanze yaje kwivuza, avuga ko amaze iminsi ibiri aza kuhivuriza ariko atarabonana na muganga kandi arembye.
Undi we avuga ko amaze iminsi itatu atarabona imiti kandi afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.
Avuga ko gutegereza abaganga bamuha imiti igihe kirekire bituma indwara ye irushaho gukara ku buryo byamubyarira ibindi bibazo.
Iki kibazo aba barwayi bahuye nacyo bagihuriyeho n’abandi barwayi batandukanye kuko bose baza kuri ibi bitaro boherejwe n’ibigo nderabuzima bamwe bagataha batavuwe.[2]