Ibitare bya Nyarubuye

Mu Murenge wa Nyarubuye hari uduce tugizwe n’amabuye y’ibitare, aho yiganje cyane ni i Nyabitare. Ni ahantu heza ku buryo hari abafata umwanya wo kujya kuhatemberera, kuhifotoreza no kuhakoreshereza ibirori bitandukanye.[1][2]

Ibitare bya Nyarubuye.

Imiterere hindura

Aya mabuye agaragara mu Murenge wa Nyarubuye n’uwa Nasho ahagaragara imisozi ibereye ubukerrugend bushingiye ku kurira imisozi, moto zo mu misozi n’ibindi bikorwa bitandukanye umuntu ashobora gukorera mu misozi myiza yaho.

Iyo umuntu abashije kurira nibura umusozi umwe akagera hejuru aba yitegeye ibiyaga bitandukanye birimo nk’icya Nasho, ikiyaga cya Mpanga, ndetse n’ikiyaga cya Cyambwe byose bibarizwa muri aka Karere.[3]

Reba hindura

  1. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ahantu-nyaburanga-10-wasura-mu-karere-ka-kireheamafoto/
  2. https://www.kirehe.gov.rw/default-7a9e1f5473
  3. https://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/amabuye-abereye-ubukerarugendo-muri-kirehe-amafoto