Ibitare bya Mpushi

Abazi amateka yo “Ku bitare bya Mpushi” bahamya ko ubwo umwami Ruganzu II Ndoli yahanyuraga yahasize ibimenyetso birimo igisoro, ikibumbiro, amajanja y’imbwa ze, intebe yicaragaho, ikinono cy’inka, n’aho bashyiraga ingobyi y’umwami.

Ariko kuri ubu iyo uhageze usanga ibyo bimenyetso byaratangiye kwangirika ku buryo hatitaweho byasibangana burundu.

Amateka hindura

Ibitare bya Mpushi biherereye mu Kagari ka Mpushi mu Murenge wa Musambira, mu bilometero 10, uvuye aho imodoka zihagarara ku Kivumu ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Huye.

Ni ahantu hejuru y’umusozi hari ibibuye binini (ibitare) bifite ubutumburuke burebure. Ngo hari abazungu bahakorera siporo yo kuzamuka ku migozi.

Ibindi hindura

Kuri ubu ubuyobozi bwahagaritse abahacukuraga amabuye yo kubaka, ndetse bukangurira n’abaturage kuhabungabunga bakirinda gukora ibikorwa byahangiza.

Ku “Bitare bya Mpushi” uretse abazungu bajya kubikoreraho siporo, hari n’abakristo bajya kuhasengera.

Reba hindura

[1]

[2]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/mu-bwoba-bwinshi-ba-nyampinga-buriye-ibitare-bya-mpushi-barizihirwa-amafoto
  2. https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/ku-bitare-bya-mpushi-hatitaweho-amateka-yaho-yasibangana