Ibisigisigi by’ishyamba i Ndego
Ndego ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.[1]
Imiterere
hinduraAka gace kahoze ari amashyamba, kadatuwe, ndetse mbere ya 1994, hahoze ari Parike y’Akagera.
Hari ibiyaga bine, ari byo: Nasho, Rwakibare, Ihema na Kagese. N’ubundi hegereye Parike y’Akagera, ndetse hagahana imbibi n’Akarere ka Kirehe, hari n’agace k’Ikiyaga cya Rwakibare kegereye Umugezi w’Akagera, n’igihugu cya Tanzania. Ibi bituma abatuye Ndego bagirana ubuhahirane n’Abanyambo bo muri iki gihugu gituranyi cya Tanzania.
Umurenge wa Ndego utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 20, abenshi batunzwe n’ubuhinzi. Usibye ahubatse amazu n’ibindi bikorwa remezo, ahari ibiyaga na hake hari imisozi ihanamye, ubuyobozi buvuga ko ahasigaye hakorerwa ubuhinzi n’ubworozi.
Gusa n’ubwo ibiti bya kimeza cyangwa by’ishyamba byatemwe bigacanwa uko abaturage bagiye biyongera, byinshi bigatwikwamo amakara, uhageze ntuhabura ibimenyetso by’uko aha hantu hahoze ari Parike y’Akagera.[2]