Ibisakuzo
"Ibisakuzo" ni umukino wo mumagambo ibibazo n'ibisubizo bihimbaza abakuru n'abato kandi birimo ubuhanga. Ibisakuzo nabyo kandi byagiraga abahimbyi b'inzobere muribyo bahoraga barushaho gucukumbura kugirango barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino.
Akamaro k'ibisakuzo
hindura-Ibisakuzo bidufasha mukumenya no gusobanukirwa amateka yaranze abakurambere bacu. -Ibisakuzo bidufasha mukwishimira igitaramo. -Ibisakuzo bituma turushaho gukunda umuco wacu nk'abanyarwanda.
Zimwe mungero z'ibisakuzo
hinduraSakwe Sakwe!_________Soma
1.Nagutera icyambuka amazi kitagura amaguru"IJWI"
2.Nagutera icyo utazi utabonye"UBUTO BWASO NA NYOKO"
3.Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi"IBARIZO"
4.Ngeze mu ishyamba rirahungabana"INZARA Y'UMUSORE"
5.Nshinze umwe ndasakara"ICYOBO"
6.Iki gikunda inshyi"AKAYUNGURUZO"
7.Nagutera nakwiteguye"GUSITARA"
8.Ngiye murutoki nsimbuka abapfumu bapfuye"IMITUMBA"
9.Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati"ICYIYONI"
10.Fata umuhoro mfate undi tuge gutema ikidatemeka"UMUZI W'URUTARE"
Izo nizimwe mungero z'ibisakuzo abanyarwanda bakunda kwifashisha mubitaramo,ndetse nikindi baba bahuriye hamwe bataramye.
Nibyiza ko nk'abanyarwanda dukomeza gusigasira umuco wacu duhurira mubitaramo tugaca imigani,ibisakuzo,imbyino gakondo,ndetse nibindi byose bijyanye no gusigasira umuco wacu harimo no kugira indanga gaciro na kirazira.
Ibisakuzo kandi byashoboraga gukoreshwa murwego rwo gushimisha abitabirye igitaramo cyangwa bigakoreshwa banashimisha abana usanga ibisakuzo byinnshi biba biri mucyo twakita" imvugo izimije"ariho usanga iyo abantu bakina uwo mukino hari abandi batisangamo kuko usanga bigoye kumenya igisubizo.