Ikirwa

INTANGIRIRO hindura

 
Ikirwa

Ubucucike mpuzandengo bw’abaturage mu 2002 wari 321 kuri km2 (INSR na ORC Macro 2006) naho umubare mpuzandengo ku buso bw’ubutaka bushobora guhingwa) wari urenze abantu 500 ku km2.[1]

 
IBIRWA MU RWANDA

IBIRWA MU RWANDA hindura

Imiterere y’u Rwanda irangwa n’ibibaya, ibirwa n’imisozi bifite ubutumburuke mpuzandengo bwa metero1700. Agasongero gatumburutse kurusha ak’iyindi misozi ni aka Karisimbi gafite metero 4507 z'ubutumburuke. U Rwanda rufite imisozi ikomoka ku birunga mu nkengero z’amajyaruguru no mu ruhererekane rw’imisozi ahenshi mu gitwa cyo hagati. Nyamara, uruhande rw’uburasirazuba bw’igihugu rurarambaraye bihagije ku buryo rufite ubutumburuke mu nsi cyane ya metero1500. Ubutaka buri hasi mu majyepfo ashyira uburasirazuba mu kibaya cya Bugarama ku butumburuke bwa metero 900m bubangikanye n’igisate mu butaka bw’ikibaya cya Rift.[2]

 
KU KOMBO

Ikirwa cya Nkombo hindura

Nkombo ni cyo kirwa kinini mu kiyaga cya Kivu kuko gifite ubuso bungana na kilometero kare 29,7 harimo 22,7 km2 z’ubutaka na 7 km2 z’amazi, uyu akaba ari umurenge wose uri mu Karere ka Rusizi.[2]

Iki kirwa gituwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi 18, gikurura abatari bake bashaka kujya kureba ukuntu abantu batuye hagati mu mazi ndetse bakururwa n’imico yaho itandukanye n’isanzwe irimo nk’ururimi rw’Amashi rwumvwa n’abaho gusa ndetse n’imbyino zabo zizwi nko gusama.[2]

Abaturage baho benshi batunzwe no kuroba n’ubundi bucuruzi butandukanye bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ba mukerarugendo barahakunda kuko ubuzima bwaho butandukanye n’ubw’ahandi mu gihugu.

Iki kirwa nta terambere ryaharangwaga mu myaka yashize ariko muri iyi myaka ryarahageze kuko haboneka ibikorwa remezo bitandukanye nk’umuriro, amazi meza, amashuri, ivuriro ndetse na hoteli. mu kiyaga cya Kivu harimo ibirwa nka :

 
IKIRWA CYA GIHAYA

Ikirwa cya Gihaya hindura

Gihaya na ho ni mu Karere ka Rusizi ndetse ni hafi na Nkombo ariko ho ni hato. Ni ikirwa ba mukerarugendo bakunda kujya gusura bashaka kurira imisozi ndetse no gutembera mu bwato. Ubuzima bwaho ni nk’ubwo ku Nkombo.[2]

 
AKABWA K'ABAKOBWA

Akarwa k’Abakobwa hindura

Aka ni akarwa kari mu Karere ka Nyamasheke gafite amateka akomeye mu Rwanda, kera bajyaga ku kajugunyaho abakobwa babaga baratwaye inda z’indaro ngo badateza ishyano ku musozi.

Abantu baturutse imihanda yose biganjemo igitsina gore bajya kuhasura bagira ngo barusheho kumenya amakuru y’uko byagendaga ku bakobwa bahajugunywaga.[2]

Ikirwa cya Nyamunini hindura

Nyamunini izwi cyane nka Napoleon Island, ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Karongi. Iki ni kimwe mu birwa bikurura ba mukarerugendo bitewe n’ubwoko bw’inyoni butandukanye buhari ndetse n’imbuto zihari.[2]

Ikirwa cy’Amahoro hindura

Amahoro na cyo kiri ku ruhande rwa Karongi, nk’uko cyitwa amahoro koko ngo gitemberwa n’abantu babuze amahoro muri bo kandi ngo bahageze bakabona amazi agikikije n’amajwi y’inyoni ziririmba bakumva buzuye amahoro muri bo.

Ikirwa cya Nyakarwa hindura

Nyakarwa ni ikirwa giherereye mu Karere ka Karongi cyizwiho kugira inyoni zitandukanye. Uwahegeze nta yandi majwi aba yumva usibye urusobe rw’amajwi atandukanye y’inyoni.[2]

Ikirwa cya Mpembe hindura

Mpembe na yo iherereye muri Karongi akaba ari icyirwa kigengwa n’umuntu ku giti cye, aho yashyizeho ahantu hangana n’ibilometero bine abantu bagenda n’amaguru. Gikurura benshi kuko kibafasha kuruhuka mu buryo bwihariye.

Si ibi birwa gusa biri muri iki kiyaga kuko muri 2012, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA),cyatangaje ko mu kiyaga cya Kivu habarizwamo ibirwa 250. Muri byo, 56 biri ku rahande rw’u Rwanda. Ibi twavuzeho ni ibyo ba mukerarugendo bakunze muri gusura muri iki gihe.[2][1]

 
IKIRWA MAURICE

IBIRWA BYA MAURICE hindura

Ibirwa bya Maurice bwa mbere bigiye kohereza icyogajuru mu isanzure, cyitezweho gutanga amakuru azajya yifashishwa mu gukumira ibiza.Iki cyogajuru kiroherezwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, gihagurukire mu Kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Kennedy Space Center giherereye muri Florida. Icyo cyogajuru nikigera mu isanzure, kizatangira kuzenguruka Isi, cyohereze amakuru mu kigo gishinzwe ubushakashatsi no guhanga udushya muri Maurice.[3][4][5]

 
IBIRWA BYA Comores

Ibirwa bya Comores hindura

Ibirwa bya Comores.[6]

AMASHAKIRO hindura

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/article/minisitiri-dr-biruta-yakiriwe-na-perezida-w-ibirwa-bya-comores
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 2.5 2.6 2.7 https://mail.igihe.com/ubukerarugendo/article/bimwe-mu-birwa-bitatse-ibyiza-nyaburanga-mu-kiyaga-cya-kivu
  3. https://igihe.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/article/ibirwa-bya-maurice-bigiye-kohereza-icyogajuru-cya-mbere-mu-isanzure
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-minisitiri-w-intebe-w-ibirwa-bya-maurice
  5. https://kiny.taarifa.rw/ubucuruzi-bwu-rwanda-mu-bushinwa-bwatitije-ibirwa-bya-maurice/
  6. https://igihe.com/amakuru/article/minisitiri-dr-biruta-yakiriwe-na-perezida-w-ibirwa-bya-comores