Ibiranga umuyobozi mwiza
ITANGIRIRO
Kuba umuyobozi ntago bivuze kuba mu mwanya ukomeye cyangwa se uyobora umubare w’abantu benshi ahubwo bivuze ko ari ugufata inshingano zo guhagararira abantu runaka ndetse no kubayobora kuntego runaka .Kuba umuyobozi bisaba kwitanga no kugira ibyo wigomwa kugirango uhagarare munshinga zawe neza.
N’IKI KIGARAGAZA UMUYOBOZI MWIZA?
Umuyobozi mwiza agomba kuba afite ibi bikurikira
~Kwihangana
~Kumenya gufata umwanzuro
~Kumenya gukorera hamwe
~Gukora igifitiye inyungu rubanda nyamwinshi
~Gufata umwanzuro ntaho abogamiye
~Gukorera mu mucyo
~Kwigirira icyizere
~Kwigira kumakosa
~Guhorana kuraje
~Kubaha abanda
Ibiranga umuyobozi mwiza nibyinshi cyane gusa kuba umuyobozi ni icyizere uba wagiriwe kugirango uhagarare mu mwanya wa bagenzi bawe.
KUKI ARI NGOMBWA KUGIRA INDANGAGACIRO Z’UMUYOBOZI?
Kuba umuyobozi ntago ari ibintu umuntu avukana ahubwo ni umuco umuntu aba agomba kwitoza ndetse no gushyigikira muri we.
Birashoboka ko uri wese ashobora kuba umuyobozi icyangombwa nuko yiyumvamo ubushobozi bwo guhagarara muri uwo mwanya.