Ibintu bine bigira urubyiruko rw’u Rwanda abanyamahirwe kurusha urw’ahandi ku Isi mu mboni za Rutaremara

Ibintu bine bigira urubyiruko rw’u Rwanda abanyamahirwe kurusha urw’ahandi ku Isi mu mboni za Rutaremara

hindura

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, TTTO Rutaremara, yasobanuriye urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga mu Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace ryo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, amateka yaranze u Rwanda kugeza rubohowe, arwereka ibintu bine bishobora kurufasha kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Rutaremara yaganirije aba banyeshuri basaga 700 kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, ikiganiro cyibanze ku kubereka uko ababohoye u Rwanda bari urubyiruko ariko kuko bari bafite icyo bashakaga kugeraho ntibakangwa n’amasasu, biyemeza kwitangira igihugu, bagera ku ntsinzi ari yo mahoro u Rwanda rufite ubu.

Yaberetse ko icya mbere bagomba kuzirikana ari uko bafite ubuyobozi bubitayeho ndetse bubumva cyane ko bugizwe n’urubyiruko rwahagurutse rukarwana urugamba rwo kwibohora ruri mu myaka nka 18 cyangwa 20.

Ni ubuyobozi agaragaza ko busobanukiwe neza icyo urubyiruko rw’ubu rukeneye, kuko ari byo rwakuriyemo. Yavuze ko abarugize bo batari banafite amahirwe yo kugira leta ibungura ibitekerezo ahubwo babyishatsemo, bakirekamamo inzego, bakishakamo ibikoresho, igihugu kirabohorwa.

Ati "Ikindi baratangiye bigizayo uwari uboshye igihugu noneho rubisoje rutangira gukuraho za ngoyi zirimo iz’ubujiji, ubukene, kutagira intego, ndetse batangira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Ni cyo gituma babumva kurusha ibindi bihugu."

Rutaremara yagaragaje ko uretse kubumva, Leta y’u Rwanda yashyiriyeho urubyiruko amahirwe y’uburezi budaheza mu bushobozi igihugu gifite buri wese agahabwa ubumenyi bwifuzwa, ibiri no mu murongo wo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yaberetse uko leta yakoze uko ishoboye ikabaharurira inzira, yubaka umusingi ibintu byose bizubakirwaho, umusingi wari ushingiye ku birimo ubumwe bw’Abanyarwanda, ubuyobozi bwiza, amategeko agenga igihugu n’ibindi bijyana na byo.

Ati "Ibyo babikoraga bakiri urubyiruko. Ni njye wari mukuru muri bo. Nari maze kurenga imyaka 40 ndikugera muri 50 ariko abandi bari bakiri muri 28 cyangwa 30. Mugomba kumenya ko mufite amahirwe menshi ataba ahandi."

Aba banyeshuri kandi beretswe ko igituma ubuyobozi bw’u Rwanda buri guha umwanya urubyiruko, ari uko ari rwo rufite mu nshingano ubuyobozi bw’igihugu bw’ejo hazaza, ko ari yo mpamvu ubuyobozi buhora buboherereza abayobozi batandukanye bo kubigisha no kubasobanurira byinshi nk’impamba bazifashisha muri ibyo bihe.

Ati "Mu ngando murabyiga, abarimu banyu barabigisha uburere mboneragihugu, abayobozi barahura n’abana hirya no hino kugira ngo babumvishe ko mwabikunda mwabyanga ari mwe muzayobora iki gihugu mu nzego zinyuranye. Ni byiza kubibigisha kugira ngo mubyumve."

Andi mahirwe urubyiruko rw’u Rwanda rutapfa gusanga ahandi Rutaremara yerekanye, ni uko kugeza uyu munsi mu nzego zose, ni ukuvuga kuva mu mudugudu kugeza mu nzego nkuru z’igihugu, uhasanga urubyiruko kugira ngo abari muri icyo kigero bigishwe uko hafatwa imyanzuro ishingiye kuri politike yo guteza imbere igihugu.

Aba banyeshuri banasobanuriwe ko ibyiza byo kugira icyerekezo haba ku muntu ku giti cye no ku gihugu, bagaragarizwa ko Icyerekezo 2020 cyashibutse ku gukuraho amateka mabi, hirindwa ko Umunyarwanda yahora ajya imahanga agakomeza kubonwa nk’uvuye mu bicanyi.

Ati "Twatekereje ku Rwanda twifuza. Turatekereza tuti ariko iryo zina ribi twazarivanaho nka ryari? Tuvuga ko byibuze mu myaka 20 ryagakwiriye kuba ryatuvuyeho. Ako kantu ni na ko katumye Icyerekezo 2020 kijyaho bashyiraho gahunda zitandukanye bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza intego igerwago.”

Yabibukije ko ubu icyerekezo 2020 cyarangiye ahubwo igihugu kiri mu cyerekezo 2050, ndetse abereka ko ari bo gishingiyeho bityo bagomba kubyitaho ariko banyuze mu muyoboro w’ikoranabuhanga, abasaba ko rigomba kubajyamo by’umwihariko bakimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kuko ari ho Isi iri kwerekeza.

Urubyiruko rw'u Rwanda nirwo terambere ry'igihugu kandi ninarwo mbaraga z'igihugu,ikizere igihugu gifitiye urubyiruko ni uko rutishora mu ngeso mbi ndetse n'ibiyobyabwenge.

[1]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bine-bigira-urubyiruko-rw-u-rwanda-abanyamahirwe-kurusha-ahandi-ku-isi