Ibiganiro:Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Leta zunze ubumwe za Amerika mu mvugo ya rubanda bakunze kuvuga Amerika(engl. America) cyangwa Leta zunze ubumwe (engl. United States) Ni Leta zunze ubumwe zo muri amerika yamajyaruguru. Kuva muri 1959 igizwe na Leta 50. Icyo gihugu kihariye 40 kw'ijana by'ubutaka bwa Amerika y'amajyaruguru kikaba ari n'icya gatatu mu bunini kw'isi (Nyuma y'Uburusiya na Kanada). Leta zunze ubumwe zavutse mu ntara 13 z'ubukonde bw'abongereza. Kuri Leta 50 ziyigize 48 ziri ku murwa wa Amerika Alaska na Hawaii biri kure kimwe nibindi birwa byintara zegereye mu bya Politiki (Urugero Pueto Rico na Guam) Mu mwaka wa 1776 niho izo ntara zibohoje. Leta zunze ubumwe za Amerika zituwe nabimukira bakomoka mu bihugu by'iburayi n'abakomoka ku bantu bazanywe ari abacakara bazanywe gukorera abanyaburayi mbere y'uko habaho inganda. Ba kavukire baho hasigaye bake bakomoka ku bacitse kw'icumu ry'imirwano hagati y'abimukira na ba kavukire gakondo. Kubera ubwiyagure bw'igihugu mu gice cy'uburengerazuba no kuzamuka mu by'inganda, Leta zunze ubumwe za amerika zazamutse vuba mu gaciro mu bindi bihugu mu kinyejana cya 19 nicya 20. Nyuma yo gutsindwa kw'ironda koko ryo mu Burayi (Intambara yiswe iya kabiri yisi yose) no Gusenyuka kwa Leta zunze Ubumwe bw'Abasowijeti, Leta zunze ubumwe nizo zonyine Leta nyiri ububasha (Superpower) yasigaye kw'isi.
Tangira ikiganiro kubyerekeye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
urubuga rw'ibiganiro niho abantu baganirira uburyo bwo gukora ibiri kuri Wikipedia mu buryo bwiza bushoboka. Ushobora gukoresha uru rubuga kugirsngo utangire kuganira n'abandi mu buryo bwo kwiteza imbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.