Ibidukikije n'iterambere mu bukungu
Hafi 57 ku ijana by’Abanyarwanda, harimo cyane cyane abagore, babaho mu bukene bukabije, bakaba batungwa n’idolari ridashitse ku munsi. - Uburyo abakene babayeho n’icyizere bafite cyo kubona ibiribwa bishingiye akenshi ku buryo butaziguye ku rusobe rw’ibinyabuzima, no ku rwunge rw’ibintu na za serivisi bikomoka kuri urwo rusobe rw’ibinyabuzima. - Gushyira mu bikorwa imigambi y’igihugu n’imigambi mpuzamahanga y’iterambere rirambye n’ ibikorwa byo kugabanya ubukene bisaba ko u Rwanda rushyira ibidukikije n’amahame yumwimerere yo gucunga neza umutungo mu rwego rw’igenenamigambi ry’igihugu ryerekeranye n’iterambere mu bukungu. - Ubukungu na bwo bujyana n’ibidukikije mu buryo bwinshi bugaragara. Ibikorwa ngengabukungu byose harimo Kubyaza umusaruro, kuwukoresha no gutaba imyanda bibera mu bidukikije.
Ibindi
hinduraMu Rwanda, Umusaruro Rusange w’Igihugu (PIB/GDP) nyawo duhereye ku biciro byo mu 2001 wiyongereho 6 ku ijana mu 2007 ugereranije na 5,5 ku ijana mu 2006. Uko kwiyongera kwaturukaga ku kugaruza umusaruro wo mu nzego za 3 n’iza 2 zinjije inyongera za 11,4 na 9,2 ku ijana buri kimwe hakurikijwe inyongeragaciro ku kiguzi mu 2007 ugereranije n’umwaka ubanziriza.