Uburobyi: Difference between revisions

Content deleted Content added
Add an image
Add an image
Umurongo 89:
 
Hakozwe inyigo yo gutunganya no gucunga neza ibiyaga 17 by’imbere mu gihugu. Inyigo yakozwe yagaragaje ko uburobyi bwonyine budashobora guhaza abaturarwanda ku mafi uko byagenda kose, akaba ariyo mpamvu u [[Rwanda]] rugomba gushyira ingufu nyinshi mu bworozi bw’amafi mu byuzi, mu bidendezi no mu bigobe by’ibiyaga mu buryo bushoboka bwose hakoreshejwe imbuto y’amafi nziza itanga umusaruro mwinshi kandi vuba. Ni muri urwo rwego hashyizweho ishami rya gatatu ry’Umushinga PAIGELAC rizakorera mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, rikazateza imbere by’umwihariko ubworozi bw’amafi mu byuzi no mu bidendezi muri izo ntara zombi.
[[File:Fisherman riding a traditional boat.jpg|thumb|Umurobyi atwaye ubwato bwa gakondo]]
 
Hakurikijwe iyo nyigo, haguzwe imbuto y’amafi ya ''Oreochromis niloticus'' (''Tilapia nilotica'') imu gihugu cya Uganda, ikaba yarakuwe mu kiyaga cya Albert.