Indwara y'Ibibari
(Bisubijwe kuva kuri Ibibari)
Ibibari ni ubumuga bufata umwana akiri mu nda ya nyina kuko biravukanwa. ubu bumuga bufata igice cyo hejuru cy’umunwa hagasaduka.[1]
ibyiciro by'indwara
hinduraIbibari birimo ibice bitatu:
- Hari ibifata imbere gusa ku ishinya ariko umunwa w’inyuma ari muzima [1]
- ibindi bifata imbere n’inyuma ndetse [1]
- ibindi ibibari bifata umunwa gusa,ishinya ari nzima. [1]
Ubu bumuga usanga butera ipfunwe uwabuvukanye, nyamara ni ubumuga bukosorwa umuntu agakira, by’umwihariko iyo avuwe hakiri kare.[1]
Ibitera iyi ndwara
hinduraNta mpamvu ihamye izwi yaba itera ibibari nta núburyo buzwi umuntu ashobora kubirinda umwana azabyara, ariko hari ibintu byongera ibyago byo kubyara umwana ufite ibibari. Aha twavuga:
- Iyo umwe mu bavandimwe cyangwa mu babyeyi afite ibibari haba hari ibyago byinshi byo kubyara umwana ubifite.[2]
- Imiti imwe n'imwe umubyeyi afata igihe atwite ishobora gutuma azabyara umwana ufite ibibari, aha twavuga nk'imiti ivura igicuri ndetse na za kanseri.[2]
- Virus umwana ahurira na zo mu nda ya nyina zishobora gutuma avukana Ibibari[2]
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-24. Retrieved 2022-09-24.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ 2.0 2.1 2.2 http://ubuzima.bangmedia.org/2012/02/sobanukirwa-nindwara-yibibari.html#axzz7fm6qv8I5