Ibangamirwa ry'ibidukikije
Ibidukikije
hinduraUmujyi wa Kigali nta genamigambi ngenderwaho y’iterambere ifite bityo hakaba hari akajagari mu iterambere ry’imiterere y’umujyi. Ahantu hakorerwa ubucuruzi, ahantu h’imiturire ho mu rwego rwo hasi, uruciriritse cyangwa urwo hejuru, hose hahindutse insisiro zitari mu igenamigambi, Kuri izo mpamvu, ibibazo by’ibidukikije n’iby’ubuzima nk’imyanda ikomeye, gutwara imisarani , amazi mabi n’imyanda yoroshye byo mu nganda byahindutse ikibazo .[1]
Kigali
hinduraAbayobozi b’umujyi wa Kigali, mu bufatanye by’inzego zikorera ku giti cyazo, bakoze uko bashoboye kugira ngo batoragure imyanda ikomeye (solid waste) bahereye aho ituruka bashaka gukiza Kigali imyanda ikomeye.