ISHURI RYA POLICE RYA GISHALI
Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda. Ryatangiye mu mwaka wa 2000 nyuma gato y’ishingwa rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, Akagari ka Bwinsanga, Umudugudu wa Shaburondo.
Mu koroshya itangwa ry’amahugurwa, ishuri rya polisi y’u Rwanda rya Gishari rigabanyijemo amashami ane; Ishami ry’amahugurwa y’ibanze ya polisi ritanga amahugurwa ku basivili baba binjijwe muri polisi bagasoza amahugurwa bari ku rwego rw’abapolisi bato bagahabwa ipeti rya Police Constable. Hari ishami ry’amahugurwa yo ku rwego rw’abofisiye bato binyuze mu ikosi rya ‘Cadet’ ritoza abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye barimo abasanzwe bari mu mirimo ndetse n’abakinjira muri polisi y’Igihugu, bagahabwa ipeti rya rya AIP (Assistant Inspector of Police) nyuma yo gusoza amahugurwa. Police yu Rwanda igira uruhare mwiterambere nimibereho myiza yabaturage aho yubakira atishoboye nibindi...,aho twavuga aho yubakiye inzu yokubamo umuturage witwa Mahundaza coltilda ifite agaciro ka million enye zamafaranga yu Rwanda ndetse nibindi ikorera abaturage[1]
intego yaryo nyamukuru ni u
hinduraKubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abakozi mu kugira uruhare mu bijyanye n’umutekano
INDANGA GACIRO ZIRANGA ABAPOLISI
hindura- Abakozi b’Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi rya Gishari bagendera ku ndangagaciro zikurikira:
- - Ubutabera no kubaha ikiremwamuntu
- - Uburenganzira,
- - Imyitwarire ya kinyamwuga
- - Ubwangamugayo no gutanga serivisi nziza
- - Gukorera hamwe
AMASHAKIRO
hindurahttps://police.gov.rw/rw/ahabanza/amashuri-ya-polisi/ishuri-ryigisha-abapolisi-gishari/