Integrated Polytechnic Regional Centre (IPRC) Kigali, ni ishuri ryimyuga nubumenyingiro riherereye mu karere ka Kicukiro mumujyi wa Kigali,Rwanda. Yashinzwe bwa mbere na leta yu Rwanda mu mwaka wa 2008 nka "Kicukiro College of Technology (KCT)". Inshingano yibanze ya koleji kwari ugutezimbere no gutanga ubumenyi bwumwuga kurwego rwa dipolome (A1).[1]

Iri shuri rikuru ryarazwe ibikorwa remezo bisanzwe biri muri ETO Kicukiro byarifashije gukora nk'ishuri ryisumbuye rya Tekinike mu 1994 nubwo ibikoresho byayo hafi ya byose byangijwe mugihe cya jenoside. Nyuma ya jenoside amashuri abiri yisumbuye yakoresheje ibikorwa remezo bikurikirana kugeza muri Mutarama 2008.

Muri Nyakanga 2008, Guverinoma y'u Rwanda (GoR) yafashe icyemezo cyo guhuza uburezi bwa tekiniki, Uburezi bw'imyuga n'amahugurwa muri sisitemu ihuriweho (TVET). Kugeza ubu ishuri rikuru rya IPRC Kigali riri mubigo bizwi kandi bikora muri Rwanda Polytechnic.[2]


Iprc kigali
  1. https://schoolsinrwanda.com/listing/integrated-polytechnic-regional-college-kigali-iprc-kigali/
  2. https://www.iprckigali.rp.ac.rw/1/about-us