INCAMARENGA ZISOBANUYE

Umuntu aca amarenga ashaka kubwira uwo baziranye, icyo adashaka kubwira abamwumva bose. Ashobora kwita umuntu "giti mu jisho" 'kariharya'nayandi mazina.Iyo begeranye ashobora kumucinya icyara cyangwa se akamukandagira.

Umuco w'abanyarwanda ba kera warangwaga no kucanirana imigani ndetse no gusakuza.

Ibisobanuro by'incamarenga

hindura

Aha na he?

hindura

Iri jambo umuntu aribwira undi ari nk'aho yamubajije uruendo arimo aho ruzamugeza. ukubajije iri jambo umubwira aho uvuye n\aho ugiye n'ikikujyanye iyo ari ngombwa ko ukimumenyesh. Iri jambo uribwira uwo mureshya cyangwa uwo uruta, ntiwaribwira uwo ukwiye gutinya.

Agacuma k'amagambo

hindura

Umuntu bita agacuma k'amagambo baba bamunegura uburondogozi n'ubuzimuzi ndetse namenshi. uriya muntu ntiwamubitsa ibanga ni agacuma k'amagambo.

Amabere arikora

hindura

Ababyeyi bonsa bavuga ko iyo bari kure y'abana babo, iyo barize babyumviraku mabere. N'umubyeyi utonsa iyo umwana we agize icyo aba niyo yaba ari mukuru aravuga ati "amabere arikoze, sinzi ikibaye kumwana wanjye". Abahanga bene ibyo babyita "telepathy" kuko upfushije umuntu acika umugongo na mbere yo kumva iyo nkuru mbi.

Amazi atemba ageze he?

hindura

Iyo umuntu ashaka kumvisha abandi ko umunsi ukuze,arababwira ati " ko mugirango si kera ubu amazi atemba ageze he?

Areshya na shyari

hindura
Abanyarwanda bohambere baganiraga basangirira ku AGACUMA kamwe ariko bigisha urubyiruko imigani itandukanye y'ururimi gakondo

Shyari ni umusozi muremure. Umuntu muremure cyane niwe bavugiraho ko areshya na shyari.

Areshya n'aho bwakereye

hindura

Nanone umuntu ukabije uburebure, abagufi n'abaciriritse bamunegura bavuga ko areshya n'aho bwakereye. Umenya kumunegura nijoro bitabaho kuko ntibavuga ngo areshya n'aho bwiriye.

Areshya n'impyiko y'ihene

hindura

Aya magambo bayavugira ku muntu bamunegura ko akabije kuba mugufi.

Arirenga ararahira

hindura

Hari ubwo bakeka umuntu bakavuga bati "naka niwe wakoze ibi n'ibi" iyo abihakanye avuga ko bamubeshyera ashobora kugerekaho indahiro. Ubwo rero iyo abari bamuketse babisubiyemo baganira umwe ashobora kubwira undi ati "yarirenze ararahira ati barambeshyera. Kwirenga bisobanura ko yabikoze yihanukiriye ababaye kandi rakaye.

Bazirunge zibe isogo

hindura

Isogo ni imboga zimera hafi y'urugoahantu haheruka isuka. Hari imboga zitwa isogi nazo zimera hafi y'urugo. Kurunga ni ugushyira amavuta y'inka mu biryo. Ibirunge by'isogi bavuga ko biryoha cyane nyamara ibirunge by'isogo ntaburyohe bigira. Bazirunge zibe isogo rero babivugira ku muntu bagaya, n'ubwo yashoboraga gukora ibyiza yananiwe kubikora kubera ingeso n'imico mibi asanganywe.

Byahe byo kajya

hindura

Aya magambo bayavuga bahakana ko ibyo babakekaho ntabyo bafite. Uravuga ngo mfite ibyashara byinshi, byahe byo kajya.

Cukira aho

hindura

Aya magambo bayabwira umuntu bamwiyama. Iyo umwana acutse ntiyongera konka umuntu ucukiye aho nawe ntiyongera gukora ibyo bamubujije.

Findi findi

hindura

Findi findi ni uguhishahisha ibyo umuntu agambiriyeukaba utamenya aho abogamiye.

Abari bohambere barangwaga no guca bugufi bakumvira ababyeyi ndetse akenshi babaga baboha Agaseke.

Guca bugufi

hindura

Bavuga ko abantu baciye bugufi ari rubanda rusanzwe bityo guca bugufi ni ukwiyoroshya naho kwirata ni ukwishyira hejuru. Guca bugufi ni ukugaragara nk'uworoheje nyamara washoboraga kugaragara nk'ukomeye.

Guca imbyaro

hindura

Umukecuru bavuga ko yaciye imbyaro bashaka kuvuga ko yacuze. Guca imbyaro ni ukuba utagishoboye kubyara.

Guca iteka

hindura

Iteka mu bwinshi ni amateka. Iyo tuvuga amateka muri iki gihe humvikana inkuru za kera nyamara mu kinyarwanda cyo hambere amateka byasobanuraga amategeko. Guca iteka rero ni ugushyiraho itegeko; umwami yaciye iteka rica urugomo urwo ni urugero.

Guca mu maso

hindura

Ushobora kubona umuntu ugasanga atari ubwa mbere umubonaariko ukayoberwa aho umuzi. Iyo akurushije kwibuka ashobira kukubaza ati uranyibuka nawe uti ndabona unciye mu maso. Iyo uyobewe uwo wigeze kumenya aba aguciye mu maso.

Guca mu ijambo

hindura

Iyo umuntu avuga undi akamuvugiramo atarasoza ijambo rye aba amuciye mu ijambo. Uwavugaga mbere ibye ntibyumvikana kuko umuvugiyemo adatuma asobanura ibyo yari atangiye kuvuga.

Guca umutaru cyangwa kurenga umutaru

hindura

Ahantu hareshya naho umuntu yataruka rimwe haba ari hagufi cyane. guca umutaru ni ugukora akagendo gato cyane. iyi uuze uti nari ntaraca umutaru cyangwa nari ntararenga umutaru uba uvuze ko wari ukiri hafi cyane

Guca urwa mbeehe

hindura

Imbehe niyo yahoze ari isahani y'umunyarwanda Guca urubanza ugamije kubona ibyo ushyira kwisahani ni uguca urwa mbeehe, muri iki gihe bavuga ko umucamanza yariye ruswa.

Gucana igishyito

hindura

Nta kindi umunyarwanda yagiraga yashoboraga gukoresha kugirango abashe kubona ni joromunzu keretse umuriro wo muziko. Bityo rero iyo habaga impamvu ituma abantu barara bicaye byari ngombwa ko umuriro urara waka; bene uwo muriro niwo bita igishyito. Gucana igishyito ni ugucana umuriro w'inkwi zikomeye maze ukagumaho igihe kirekire. Iyo umubyeyi yabyaraga ari ku kiriri bamucaniraga igishyito. Niho umuhango wo kujya guhemba bakajyana inkwi wavuye.

Gucika amakendero

hindura

Gukendera ni ukubura uko ubigenza, kubura uwo utabaza cyangwa kubura wirwanishaho. iyo bavuze ngo yumvise uko byagenze acika amakendero baba bavuze ko yihebye agacika intege akamera nk'ugushije ishyano.

Gucika kw'icumu

hindura

Iyo abantu bari hamwe bagapfa uvuyemo agakira ku bwa mahirwe aba acitse kw'icumu.

Gucika ururondogoro

hindura

Kurondogora ni ukuvuga amagambo menshi kuburyo bihinduka ikinegu. Iyo umuntu yahuye n'amakuba amaganya aba menshi iyo uwo muntu aganyira umuhisi n'umugenzi baravuga ngo yacitse ururondogoro. Umuntu ashobora no gucika ururondogoro kubera inkuru nziza atari yiteze.

Gucura inkumbi

hindura

Iyo ingabo ziri ku rugamba zirwana uwishe undi bavuga ko yamucuze inkumbi. Gucura inkumbi ni ukwica umuntu. imodoka yai imucuze inkumbi; imodoka yari imwishe.

Gucyura ubuhoro

hindura

Ni umushumba baba bavuga ucyuye amatungo ye ubuhoro. Uwo bita mucyurabuhoro ni umunyamugisha; ucyura ubuhoro aba azanye umugisha mu rugo.

Gufatanwa igihanga

hindura

Icyemeza ko umuntu yibye itungo akaribaga akarirya nuko bamusangana igihanga cyaryo, kukocyo udashobora kukirya. Bityo rero iyo batanye umuntu ikimenyetso ko yibye bavuga ko bamufatanye igihanga.

Gufatirwa mu cyuho

hindura

Iyo umujura apfumuye urugo cyangwa inzu ashaka aho anyura ngo ajye kwiba aho hantu bahita icyuho. kumufatira aho hantu rero bimeze nko kumufatana igihanga ntashobora guhakana ubujura. Gufatirwa mu cyuho ni ugufatwa urimo kwiba.

Guhabwa urwaho

hindura

Umnuntu ashobora gushaka kukugirira nabi akabura aho ahera, kumuha urwaho ni ukumuha urwitwazo akabona icyo yuririraho

Guhabwa rugari

hindura

Ni urubuga baba bavuga. Guhabwa urubuga rugari ni ukwemererwa kwisanzura

Guhambanwa ikara

hindura

Kera abanyarwanda batinyaga abazimu cyane. Iyo umuntu yapfaga nta mwana w'umuhungu asize batinyaga kumuhamba nk'abandi bantu. Baribwiraga bati umuzimu we ninde uzawuterekera? Bagakeka ko azamerera nabi abantu bo mu muryango bityo bakamuhambana ikara ry'umuriro ngo babe bamuterekereye mbere y'igihe. Guhambanwa ikara ni kimwe no kuvuga gupfa bucike

Guheka amaboko

hindura

Kubere ko umugongo ugenewe guheka umwana guheka amaboko bishushanya kubura umwana uheka. Ni bibi rero guheka amaboko; uwabituka undi ngo aragaheka amabokoaba amututse gupfusha umwana.

Guheta icumu

hindura

Kera iyo ingabo zatabarukaga zivuye ku rugamba, zikaza kwiyereka umwami zagendaga kuri gahundazibanguye amacumuburi wese azamuye icumu rye. Ubwo rero uwabaga yarishe umubisha ku rugamba byagaragazwaga n'uko yahese ikigembe cyi cumu rye. Guheta icumu ni ukwerekana ubutwari ku rugamba.

Guhinga ubudehe

hindura

Abahinzi benshi mu murima baba bahinga ubudehe, iyo bahingira inzoga. Guhinga ubudehe mu mvugo ijimije ni ukuvuyanga ibintu n'abantu. Iyo bavuze ngo kanaka abakozi be yabahinzemo ubudehe baba bavuze ko yabavurunganyije akabamerera nabi.

Gukamurira undi umuravumba mu zuru

hindura

Umuravumba iyo bawushyize mu mazuru uraryana cyane.Iyo umuntu abeshye undi bikomeye cyaneakemera akayobabavuga ko uwamushutse yamukamuriye umuravumba mu zuru.

Gukoma akamo

hindura

Gukoma akamo ni ugutera ijwi hejuru. Aho bitandukaniye no kuvuza induru nuko uvuza induru akubita urushyi ku munwa kandi akavuga cyane ataka.Akamo kagira injyana yaho. akamo k'abahigi, akamo k'abashumba, akamo k'ingabo byose biratandukanye.

Gukoma yombi

hindura

Kera amashyi yari ayumwami wenyine, gukoma yombi byari ukuramya umwami, wamugeraga imbere ugakoma yombi ukabona kuvuga ikikugenza.

Gukubita amaguru y'ubusa

hindura

Gukubita amaguru y'ubusa ni ugukora urugendo ntugere ku cyakujyanye. Iyo ugiye ahantu ugasanga umuntu washakaga adahari uba ukubise amaguru y'ubusa

Gukubitwa n'inkuba

hindura

Ukubiswe n'inkuba naho itamwica imukura umutima. Hari ibintu ubona cyangwa wumva bikagukura umutimaiyo ubisubiriramo abandi ubibatekerereza ushobora kubabwira ko wabyumvise cyangwa wabibonye ugakubitwa n'inkuba. Uba ushaka kubabwira ko byari biteye ubwoba.

Gupfa agasoni

hindura

Gupfa umuntu agasoni ni ukumwubaha cyangwa kumwihanganira. Iyo uvuze uti 'ntawe ukimpfa agasoni" uba uvuze ko basigaye bagusuzugura. Umupfasoni ni umuntu wo kubahwa. Gupfa umuntu agasoni ni ukwanga kumutesha agaciro.

Gupfa urw'ikirago

hindura

Iyo umuntu yapfuye bakunze kubaza icyamwishe, uwishwe nindwara bavuga ko yapfuye urw'ikirago. abanyarwanda baryamaga mu birago nicyo cyatumye bavuga ngo yapfuye ari mu kirago.

Gupfa urwo baseka

hindura

Haseka uwishimye, usetse uwapfuye aba ari umushinyaguzi. uwapfuye urwo baseka ntaba yarapfuye ngo bamushyingure aba yarapfuye ahagaze yarahindutse igishungero yarabaye iciro ry'imigani.

Gusaba nk'uwahetswe mu ngobyi y'insabano

hindura

Bivugirwa ku muntu usaba hato na hato kuburyo abandi bamwinuba.

Gusasa inzobe

hindura

Inzobe ni inyamaswa igira uruhu rwiza. kera uwo bitaga uwambaye inzobe babaga bamuhaye igisingizo. Uruhu rw'inzobe rwisasirwaga n'umuntu ukomeye. Gusasa inzobe cyakora ntibyerekeranye no kuryama ahubwo byerekeranye no kwicara abantu bakaganira. Gusasa inzobe bivugwa iyo abantu biteguye kwicara bakaganira bakabwizanya ukuri ntawe uryarya abandi.

Gushinga ijosi

hindura

Ijosi nubusanzwe ntirirambitse rirahagaritse. kurishinga ni uguhagarara wemyeukarirega ureba imbere bikagaragaza guhangana nuwo murebana. Ni ikimenyetso cyo gusuzugura uwo ushingiye ijosi. uwo wubashye umuhagarara imbere ugonze ijosi usa n'uwenda kureba hasi. Gushinga ijosi ni imvugo yerekeye ku gasuzuguro.

Gushira amanga

hindura

Amanga akomoka ku nshinga kwanga. Iyo wanze gukora ikintu uba ufite impamvu zibigutera. Gushira amanga bivugirwa ku gikorwa umuntu atinyutse gukora kandi ubundi yakagombye gutinya kugikora atinya kukizira. kuvuga ushize amanga ni ugutinyuka kuvuga ku mugaragaro ibyo wagatinye kuvuga iyo ugira ubwoba.Hari igisakuzo kigira giti kashira amanga karakanyagwa bakakica bagira bati agasazi kagwa ku ruhanga rw'umwami. gushira amanga ni ugutinyuka.

Gushira isoni

hindura

Isoni zishobora kuba mbi iyo ziguteye gukora nabi. Ugize isoni zo gutinya kuvuga kandi wagombaga kuvuga wabigayirwa. naho gushira isoni bivugirw ku muntu usuzugura wanze gukora icyo umukuriye yamushinze.Umwana shira isoni iyo yanzze gukora umurimo ababyeyi bamutegetse.

Gushira ubwena

hindura

Icyena ni ahantu hatebeye uhagereranije n'ahandi byegeranye. Inka iyo ishonje bavuga ko ifite icyena. gushira ubwena ni uguhaga.

Gushoka isibo

hindura

Isibo rirangwa no kwihuta n'ikivunge. Kugenda mw'isibo ni ukugendamu kivunge cy'abantu benshi kandi wihuta. Intore zigiye guhamiriza zishoka isibo, ushobora kumva hari uwo basingiza bamwita sibo y'intore.

Gusuzugura nk'ingunzu

hindura

Ingunzu ni inyamaswa iba mu ishyamba iteye nk'imbwa. Igira ibara ry'ikijuju igakunda kuba ahantu hari ibitare by'amabuye kuburyo usanga hari ahantu hitwa ku butare bw'ingunzu.Iyo umuntu ayisanze ku nzira imurebera ku rutugu nicyo gituma bavuga ko isuzugura. Gusuzugura nk'ingunzu bivugirwa ku muntu ukabya gusuzugura n'umuvugishije akamusubiza ubona atabishaka.

Guta igiti

hindura

Ahantu habaye ibyago bagiraga umuhango wo gucana umuriro, uwo muriro ugakomeza gucanwa mu kiriyo. Umunsi wo gusoza ikiriyo bakawuzimya; igiti gisigaye kitaraka ntago bakirekeraga aho ngo bazagicane ubundi ahubwo bajyaga kugita kure. Guta igiti rero ni ugusoza ikiriyo.

Guta umuzizi

hindura

Iyo inzoga iri mukabindi aho igarukira niho bita umuzizi wayo. Iyo basomyeho iramanukamaho umuzizi wahoze ukahava. ubwo iba itaye umuzizi.

Guteka ijabiro

hindura

Umwami iyo yicaye bavuga ko atetse. Aho ateka hitwa ijabiro. Guteka ijabiro kuru byavugirwa ku mukuru w'igihugu uri munteko.

Guteta ubumena ifu

hindura

Umwana muto akinisha ibintu byose ndetse niyo yangije birihanganirwa bikabarirwa ku wabyandaritse. Umwana ukina ibyo akora babyita guteta, guteta ubumena ifu ni ugukabya haba harimo nubugoryi. Iyo babwiye umuntu ngo arateta ubumena ifu baba bamubwiye akabije kwangiza.

Gutsinda akabero

hindura

Imyicarire y'abakobwa bo hambere kwari ugutsinda akabero. Gutsinda akabero byavugirwaga ku muntu uguwe neza bati yatsinze akabero bashaka kuvuga ko ntacyo yishisha.

Guturuka iyo gihera

hindura

Iyo umuntu arebye kure abona ijuru rifatanye n'ubutaka, abakera bibwiraga ko ahongaho ariho igihugu kigarukira, aho giherera.Guturuka iyo gihera ni uguturuka kure cyane.

Haba niyo munda ngo ijorore

hindura

Kujorora ni ukuvuga kw'inzoka yo munda. Iyo uvuze ko nta ninzoka yo munda yajoroye nukuvuga ko nta no guhigima kwabayeho usibye no kuvuga. Baramutse bakubwiye ko wateye amahane ku muntu ushobora gusubiza uti haba niyo munda ngo izajorore ushaka kuvuga ko bakubeshyera ntacyo wigeze uvuga.

Ibyo ntibyancira ishati

hindura

Kugirango umwambaro ucike umuntu aba yakoze umurimo w'imbaraga, iyo uvuze uti ibyo ntibyancira ishati uba uvuze ko ibyo bintu nta kamaro bigufitiye utabivunikira.

Ijoro riraguye

hindura

Iyo izuba rimaze kurenga umugoroba ukubye baba babona ko bugiye kwira ijoro rigiye kugwa maze bagahagarika imirimo yose. iyo ijoro riguye nukuvuga ko buba butangiye kwira

Ijoro rirajigije

hindura

Inka y'ijigija ni inka ikuze ariko itarasaza, n'umugabo w'ijigija ni uri mu kigero kiri hagati y'ubusore n'ubusaza.Iyo ijoro rijigije riba rikuze ni nyuma y'igicuku. kuvuga ko ijoro rijigije ni kimwe no kuvuga ko ijoro rikuze.

Ikibyimbye kimeneke

hindura

Iyo abantu bafite icyo bapfa umwe aba arakariye undi yifuza icyo yamubonaho ngo akimurege. Umwe rero ashobora gukora ikintu aziko kiri burakaze undi ariko akavuga ngo ikibyimbye kimeneke ninkaho yakavuze ati nashaka avuge nashaka arorere nashaka andege nashaka arorere. nukuvuga ngo uburakari amfitiye nibushaka buturike.

Ikizaba nzanywa umuti

hindura

Abanyarwanda bemeraga ko hari igikorwa kizira wakora ukabemba cyangwa ugapfa. Ubwo rero iyo wagikoraga baguhaga umuti kugirango utagira icyo uba. iyo umuntu bamubuza gukora ikintu akanga akagikora ashobora kuvuga ati ikizaba nzanywa umuti ni nkaho yavuze ko yemeye ingaruka zose zizamubaho.

Imbara na mbariro

hindura

Iyi mvugo ikoreshwa batangarira igihe kirekire gishize bakagira bati imbara byabereye ntibirangira! cyangwa bati imbara na mbariro byabereye!aya magambo ashobora kuba akomoka kw'ijambo kubara byo kubara inkuru. Ni nko kuvuga ngo iyo nkuru aho yabereye bayibara bakongera bakayibara imbara na mbariro.

Karori Kayigana(2011).Imigani migufi n'incamarenga bisobanuye (Mutarama,2011 ed.),p101.