IKORANABUHANGA MURI IPRC GISHARI

Mu ishuri rikuru ryigisha imyuganubumenyingiro rya IPRC Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana habereye amarushanwa y’imishinga mito y’abanyeshuri bahiga igamije gukemura bimwe mu bibazo byugarije sosiyete nyarwanda.

Umushinga wahize iyindi ni uwa Nzayikorera Gaston, aho asobanura ko umushinga we ugamije gukumira impanuka hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo imodoka ubwazo iyo bigaragaye ko hari ikibazo zihagarika,.Uyu mushinga urimo ibice bitatu bikomeye birimo sisiteme y’amatara mu gihe cya nijoro hagize imodoka ihura n’indi ikayitera amara maremare, iyi sisiteme ihita iyazimya imodoka zombi zigasigarana amatara magufi.

Hari kandi uburyo bw’ikoranabuhanga bushyirwa mu modoka igihe umushoferi abuze feri, yayikandagiraho ntifate yahejeje, ngo ya sisiteme ihita imenya ko havutse ikibazo yo ubwayo igahagarika imodoka.

Ubundi buryo bwa 3 ni iyo imodoka igiye kugonga ikintu yegereye, yo ubwayo ihita yizimya kuko iba yifitemo ikoranabuhanga riyereka ko mu ntera runaka hari icyo imodoka ishobora kugonga yo ubwayo ihita yihagarika.

Dore uko Nzayikorera Gaston akomeza abisobanura, ati: “Ku modoka zifite umuvuduko ntabwo iri koranabuhanga rizajya rihita rifunga imodoka ahubwo ni ukugenda rikora gacye gacye kugeza ubwo imodoka ihagarariye”.

umuhanda ujya IPRC Gishari

AMASHAKIRO[1]

  1. https://muhaziyacu.rw/amakuru/umunyeshuri-wo-muri-iprc-gishari-yamuritse-ikoranabuhanga-ryakumira-impanuka/