IGIHEMBWE CYO GUTERA IBITI

Ibidukikije

Intangiriro hindura

 
Gutera ibiti
 
Ubutaka

Tariki ya 23 Ukwakira 2020, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, utuari twa Nyundo na Nyamure hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igihembwe cyo gutera amashyamba 2020/2021 ndetse no kwizihiza ku nshuro ya 45 umunsi mpuzamahanga wo gutera amashyamba ku nsanganyamatsiko igira iti: “Amashyamba ni Umusingi w’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye”. Hatangijwe kandi umushinga ugamije gutera amashyamba no gusubiranya urudobe rw’ibinyabuzima mu Mayaga.[1][2][3][4][5][6]

Minisiteri y’Ibidukikije hindura

Uyu munsi hakaba hatewe ibiti 81,000 kuri buso bungana na ha 81. Muri uyu mushinga mu Karere ka Nyanza hakazaterwa amashyamba kuri ha 77, ibiti ku nkengero z'umuhanda kuri km 64 ndetse n'ibiti bivangwa n'imyaka kuri ha 1,256 n'ibiti by'imbuto 15,671. Abaturage barenge ibihumbi 150 bakazabona akazi muri uyu mushinga mu gihe cy’imyaka 5.ijambo ry’umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Ibidukikije yashishikarije abanyarwanda kongera imbaraga mu gutera, gukorera no kurinda amashyamba. Nibura uyu mwaka buri rugo rukazatera ibiti bitatu mu mbuga yarwo n'aharukikije.[1][2][3][4][5][6]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://umwezi.rw/?p=8346
  2. 2.0 2.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ishyamba-kimeza-rya-kibilizi-muyira-rimaze-igihe-ryangizwa-ryatangiye
  3. 3.0 3.1 https://umuseke.rw/2021/10/nyanza-ishyamba-kimeza-rya-kibilizi-ryasubiranye-ubwiza-ryahoranye/
  4. 4.0 4.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/harashakwa-uko-abahinga-mu-ishyamba-kimeza-rya-kibirizi-barikurwamo
  5. 5.0 5.1 https://www.rba.co.rw/post/Uko-icyayi-cyahinduye-ubuzima-bwabatuye-i-Nyamagabe
  6. 6.0 6.1 http://ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rubengera-Hari-abaziriye-undi-atabwa-muri-yombi-Baguwe-gitumo-batetse-inyama-z-inka-yatabwe-n-ubuyobozi