IBITARO BYA RWAMAGANA

IBITARO BYA RWAMAGANA

hindura

ibitaro bya Rwamagana ni ibitaro biherereye irwamagana mu mugi rwagati hafi na gare

bikaba bitanga ubuvuzi bwisumbuye

  • UBUZIMA
  • UBUVUZI

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana yabujije abakozi gutanga amakuru

hindura

Abakozi banyuranye bo mu bitaro bya Rwamagana babwiye Kigalitoday ko mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Mata uyu mwaka Dr Uwariraye Parfait yavugiye mu nama ihuza abakozi b’ibitaro ko adashaka kuzigera yumva bavuganye n’itangazamakuru ku mpamvu iyo ariyo yose, by’umwihariko igihe baba bashaka kugaragaza cyangwa babajijwe ku migendekere y’ibyo bitaro, ndetse ngo habe no gutanga amakuru asanzwe ku mirimo n’ibikorerwa muri ibyo bitaro.

Ibi ngo byasembuwe n’uko abo bakozi bamubazaga ku bijyanye n’agahimbazamusyi kamaze amezi ane gahagaritswe muri ibyo bitaro kandi bakaba batanamenyeshwa igihe kazongera gutangirwa.

Agahimbazamusyi gahabwa abakozi mu bitaro byose mu Rwanda, kakagendana n’umubare w’abarwayi ibitaro byakiriye. Mu bitaro bya Rwamagana ariko, ako gahimbazamusyi bita PBF kahagaritswe na minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho mu ntangiriro z’uyu mwaka, ategeka ko kazasubizwaho ibibazo byavugwaga mu bitaro bya Rwamagana nibikemuka.

Ubwo bamwe mu bakozi babazaga uko ibyo bibazo byazakemuka ngo bongere bahabwe ako gahimbazamusyi nibwo umuyobozi w’ibitaro, Dr Uwariraye Parfait, yabasubije ko ibyo nta gihe kizwi bizakemukira kandi abihanangiriza ko adashaka kumva babibajije mu itangazamakuru.

Mu mvugo y’aba bakozi, bagize bati “Diregiteri w’ibitaro yavuze ko adashaka ko hagira n’umwe mu bakozi uzigera avugana n’itangazamakuru cyangwa ngo atange amakuru ayo ari yo yose avuga ku bitaro mu gitangazamakuru icyo ari cyo cyose.”

Abandi bakozi babwiye Kigalitoday ko ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo mu Rwanda, Muganga uyobora ibitaro bya Rwamagana yongeye kuvuga ko atifuza amakuru avuga ku bitaro mu bitangazamakuru

umuyobozi w'ibitaro ni Jean Nutumatwishima[1]

  1. https://www.google.com/search?q=rwamagana+hospital+rwanda&sca_esv=137e48d954afa8b7&sca_upv=1&rlz=1C1CHWL_enRW989RW989&sxsrf=ADLYWIJlKVOk6x89Rwf7foP4sKBQ061RuQ%3A1716186908122&ei=HO9KZpSDB4Gbi-gP--aJ8As&oq=+rwamagana+hospital&gs_lp=Eg