Hatanzwe imbabura zitezweho kurengera ibidukikije no gutanga akazi ku rubyiruko
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta Uharanira Iterambere ry’Umwana, Urubyiruko n’Umugore, Save Generations Organization (SGO) nyuma yo kubaka inganda eshanu zikorerwamo imbabura n’uruganda rumwe rukora briquettes, wahaye abaturage batandukanye bo mu karere ka Nyagatare imbabura zikoresha ibicanwa bike ndetse na briquettes zo gukoresha.
Byahawe abaturage bo mu mirenge ya Tabagwe,Mimuri,Karangazi na Rwimiyaga.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022 mu karere ka Nyagatare, ahatanzwe lmbabura n'ubwoko bw'amakara mashya ava mu mpapuro mu bibabi cyangwa mu biti zihabwa ingo ziyobowe n’abagore batishoboye bo muri iyo mirenge itanu.