Murangwa Ndangiza Hadidja

(Bisubijwe kuva kuri Hadija Ndangiza Murangwa)

Ubuzima bwo hambere

hindura

Hadija Ndangiza Murangwa (wavutse 1975) numunyapolitiki wu Rwanda. Yari umujyanama ushinzwe ingamba mu kigo cy’abacungamari ba Leta bemewe mu Rwanda (ICPAR). Ni umusenateri mu nteko ishinga amategeko muri Sena y'u Rwanda, yashyizweho nu Rwanda.

Afite impamyabumenyi ihanitse (Masters) mu by'amategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi yakuye muri kaminuza ya McGill (2003) Montreal, muri Kanada[1]

Imwe mu mirimo yakoze

hindura

Hadija yari umunyamuryango wa Kigali International Arbitration Centre (KIAC) afite icyemezo cya Associate of the Chartered Institute of Arbitration (London).

Yari umujyanama ushinzwe ingamba no gutekana k'w inzego mu kigo cy’abacungamari ba Leta bemewe mu Rwanda (ICPAR).[2]

Hadija Ndangiza Murangwa ni impuguke mu by'imisoro, n’umwuga mu by'amategeko, afite uburambe buhagije mu bijyanye n’ubujyanama bw’imisoro haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho yagiye agira inama inzego nyinshi zo mu karere nka "TradeMark" Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'Ubunyamabanga bwa Afurika y'Iburasirazuba.[3]

Ni umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC). Yakoze akazi k’ubujyanama mu bigo mpuzamahanga nka International Finance Corporation (IFC), Umushinga wo guhuza imisoro muri EAC n’ibindi.

Yagiye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye mu Rwanda nko muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), Ishami rishinzwe ubuvuzi mu gisikare (MMI) no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC)[4]

  1. Hadija Ndangiza Murangwa - Wikipedia
  2. Hadija Ndangiza Murangwa - Wikipedia
  3. Who is senate-designate Hadidja Murangwa? | The New Times | Rwanda
  4. MURANGWA HADIDJA YATOWE NK’UMUSENATERI W’IHURIRO (forumfp.org.rw)