Gutera Igiti cy'Avoka

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guharanira imirire myiza, Umuryango AEE watanze ibiti 2,080 bya avoka byo gutera muri Huye na Nyaruguru, biba bikeya kuko byifuzwaga na benshi.

Ibiti bya Avoka
Ibiti bya avoka biri gukura bifite amezi 6.


Umuryango AEE wabitanze ku baturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, no mu Murenge wa Ngera ndetse n’uwa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru. Byahawe abaturage bakeya batoranyijwe n’inzego z’ubuyobozi. Abatuye muri Mukura no muri Ngera bagiye bahabwa igiti kimwe buri wese, naho muri Ngoma bo bahabwa ibiti bitatu buri wese.[1]

Persea americana fruit 2
Ingemwe zo gutera z'avoka
Igiti cy avoka giteye
urugemwe rw'avoka
  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/hatanzwe-ibiti-bya-avoka-byo-gutera-biba-nk-agatonyanga-mu-nyanja