Gukurikirana inyoni

Gukurikirana inyoni bitanga uburyo bwo gusuzuma imiturire n’imyitwarire y’inyoni bitagusabye kubona inyoni. Gukurikirana inyoni biri mu cyiciro cyo gukurikirana amakuru yaho umuntu cyangwa ikintu giherereye kandi bifitanye isano no gukurikirana inyamaswa. Imfashanyigisho yo gukurikirana inyoni yashyizwe ahagaragara. Gukurikirana inyoni n'igikoresho gikoreshwa n'abantu bakurikirana ibintu kamere kugirango basuzume icyo inyoni ziri gukora aho ziba ziherereye mu rusobe rw'ibinyabuzima kabone nubwo inyoni yaba itagaragara.

Dosiye:Greater Yellowlegs tracks.jpg
Inzira z'umuhondo munini
Ibikoresho bikurikirana Inyoni
Uko bakurikirana Inyoni

Ikusanyamakuru hindura

Muri pasifika y’amajyaruguru y'uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, porogaramu yitwa NatureMapping ikusanya amakuru yigisha abaturage ndetse ikanabasaba guhuza amakuru yabo bakusanyije bakayashyira muri porogaramu ya siyanse y'abenegihugu. Amakuru ashobora gukusanyirizwa hakoreshejwe ibikoresho wafata mu kiganza yitwa handhhld palm pilot amwe na sisitemu ya GPS yerekana uburyo bwo gukusanya. Iyi gahunda yu'buntu yitwa CyberTracker. Kugirango tumenye neza ko amakuru yizewe, hashyizweho sisitemu yo gusuzuma amakuru binyuze mu muryango wa CyberTracker.

Reba hindura

Ihuza ryo hanze hindura